in

Umwarimu wo muri kaminuza wahaga inkumi amanota bakaryamana kamubayeho.

TO GO WITH AFP STORY BY BY OMAR BROUSKY Moroccan students walk in the Dhar El-Mehraz campus at the University of Fez on May 13, 2014 which some students claim is one of the last bastions of the Marxist-Leninist leftist ideology. Faced with an Islamic onslaught, the Dhar El-Mehraz campus has been the scene of recent bloody clashes between supporters of the two camps. AFP PHOTO / FADEL SENNAAFP PHOTO / FADEL SENNA (Photo by FADEL SENNA / AFP)

Umwarimu wo muri kaminuza washukishaga umunyeshuri w’umukobwa hanyuma na we akamushimisha baryamana ,yakatiwe gufungwa imyaka ibiri.

Uru nirwo rubanza rwa mbere mu manza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rukozwe muri kaminuza zo muri Maroc aho umwarimu aba ashinjwa guha abakobwa amanota aba asambanya.

Umwarimu w’ubukungu muri kaminuza ya Hassan I mu mujyi wa Settat yahamwe n’imyitwarire idakwiye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aba akatiwe ibiri atyo.

Abandi banyeshuri bane bagomba kwitaba urukiko nyuma mu rwego rwo gukurikiranwaho ibyaha byifatanyacyaha no kugira uruhare muri ibyo byaha byakozwe na mwalimu.

Iyi nkuru yamenyekanye muri Nzeri binyuze ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa ubutumwa bivugwa ko bwari hagati y’uwo mwalimu n’umunyeshuri bari bahuriye kuri uwo mugambi.

Imanza z’abarimu baba bafitanye umubano wihariye n’abanyeshuli cyane cyane abo badahuje ibitsina zikomeje kumvikana hirya no hino. Akenshi ariko ikosa riba gutanga amanota kutayakwiye ndetse no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato undi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wa Bijoux wo muri Bamenya yasezeranyije abafana be n’umugore we ikintu gikomeye

Impamvu zishobora gutuma umugore atagera ku byishimo by’indunduro mu gihe atera akabariro.