in

Umwarimu ari mu mazi abira nyuma yo gutera inda umunyeshuri w’imyaka 14

Umwarimu wo mu gihugu cya Nigeria yakatiwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku gahato ndetse agatera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko.

Ku wa mbere, tariki 3 Ukwakira 2022,nibwo umucamanza Abiola Soladoye wo mu rukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha by’ihohoterwa n’ibyaha by’imibonano mpuzabitsina yakatiye uyu mwarimu.

Iki gikorwa nicyaha gihanwa n’ingingo ya 137 y’amategeko ahana ya Leta ya Lagos, 2015, kandi giteganya igifungo cya burundu ku bakoze ibyaha.

Itsinda ry’unushinjacyaha rivuga ko uregwa yakoze iki cyaha hagati ya Mutarama na Werurwe 2019 mu gace kitwa Agege mu mujyi wa Lagos.Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mwarimu yasambanyije uyu munyeshuri nyuma y’amasomo bikamuviramo gusama,nyuma akaza no kubyara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru David bayingana yagaragaye kuri stade ya Barcelona (video)

Birababaje:Umunyeshuri yapfuye bitunguranye akigera ku ishuri