in

Umwana w’imyaka 8 y’amavuko yaciye agahigo kananiye Neymar na Messi.

Umwana w’umuhungu w’imyaka 8 y’amavuko gusa yamaze kuba umwana muto cyane ugiranye amasezerano n’uruganda rwa Nike ,ibintu byatunguye aca kuri Messi na Neymar.

Kauan Basile ni umuhungu w’imyaka umunani gusa ,ariko akomeje gutangarirwa n’abatari bake hirya no hino ku isi nyuma yo kugaragara nk’umunyempano ukiri muto uciye agahigo ko kwamamariza Nike.Bityo akaba yamaze gushyiraho amateka mashya, arenga ku ya Neymar na Messi. Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Berezile, Ole,cyabitangaje ngo Kauan Basile yasinye amasezerano na Nike kandi afite imyaka umunani, abaye umukinnyi ukiri muto wabikoze.

Umwana waciye agahigo akarusha Messi na Neymar jr

Messi mbere yabikoze afite imyaka 15, Neymar afite imyaka 13 naho Rodrygo wa Real Madrid, wari ufite amateka kugeza vuba aha, yabikoze afite imyaka 11 y’amavuko gusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi bakomeje gutwerera #intsinzi y’Amavubi umupfumu Rutangarwamaboko wari washyize iyi kipe mu biganza by’Abazimu b’i Rwanda

Tanasha yasubije abamwibasiye ko Diamond Platnumz yamusebeje ntamusome mu ruhame.