Connect with us

Featured

Umwana w’imyaka 8 y’amavuko ugiye gutangira kwiga muri Kaminuza akomeje gutangaza benshi.

Published

on

Advertisements

Umwana w’imyaka 8 y’amavuko witwa Laurent Simons, akomeje gutangaza abantu batari bake kubera ubwenge budasanzwe afite, aho kuri ubu agiye gutangira no kwiga amasomo yo muri kaminuza.


Nk’uko BBC ibitangaza, Laurent Simons afite se ukomoka mu Bubiligi, naho nyina akaba ari Umuholandi.Amasomo abandi bana biga imyaka 6 we yayize mu mwaka umwe n’igice, abandi bana bagiye kujyana muri kaminuza bamurusha imyaka 10.
Aganira na radiyo RTBF yo mu Bubiligi uyu mwana yavuze ko akunda cyane imibare, ati: “Ni uko ari migari, harimo statistics, geometry, algebra,…”.

Se w’uyu mwana avuga ko akiri muto yakunze kugira ubuzima bugoranye, bigaragara ko adashishikajwe no gukina n’abandi bana, ndetse atanashishikajwe no gukinisha ibikinisho by’abana.Nyuma y’ikirihuko kirekire cy’amezi abiri, Laurent Simons azatangira kaminuza.

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks