in

Umwana w’imyaka 6 yarashe umwarimu wamwigishaga

Umwana w’imyaka itandatu yatawe muri yombi afungwa na Polisi nyuma y’uko arashe umwarimu we muri Leta ya Virginia.

Uko kurasana kwabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu ahagana Saa Moya z’Ijoro mu Ishuri ribanza rya Richneck riri mu Mujyi Newport News.

Ntabwo biramenyekana uburyo uwo mwana yabonye imbunda, gusa Polisi yavuze ko uko kurasa kutabayeho mu buryo bw’impanuka.

Uwo mwarimu warashwe ntiyapfuye ariko bivugwa ko ubuzima bwe buri mu kaga ku buryo n’ubwo atakwitaba Imana, ashobora kuzabana n’ingaruka z’iryo sasu iteka ryose.

Yajyanywe ku bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga. Uko kurasana kwabereye mu ishuri ryigamo abana bato bari hagati y’imyaka itandatu n’irindwi, mu gihe umwarimu warashwe we ari mu kigero cy’imyaka 30.

Abayobozi bavuze ko iryo shuri rifite abanyeshuri bagera kuri 550, kandi ko hari aho basakira abinjiye nubwo atari buri munyeshuri wese usakwa.

Polisi ntiyatangaje imbunda yakoreshejwe gusa yavuze ko uwo mwana w’umuhungu yakoresheje imbunda nto.

Umuyobozi w’ishuri yavuze ko ibyabaye ari agahomamunwa, ko bitari bikwiriye, ndetse ko agiye gukora ibishoboka byose ku ntibizasubire.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Basketball Wilt Chamberlain yaciye agahigo ko kuryamana n’abakobwa ibihumbi 20,000 ku myaka 55

Nubwo benshi bamushinja gusiga umurage akajya gushaka umutahe Cristiano Ronaldo akomeje gushyiraho uduhigo bizagorana ko hari uzadukuraho