in

Umwana w’imyaka 12 atunze undi w’imyaka 7 nyuma y’uko ababyeyi babo bafunzwe kubera 1000

Uyu w’imyaka 12 wabaye nk’ufata inshingano z’umubyeyi kuko ubu ari we uri kurera umuvandimwe we, yavuze ko Se ubabyara agiye kumara ukwezi kumwe afunzwe kubera kurwana.

Naho ko nyina wabo we agiye kumara icyumweru kimwe atawe muri yombi ngo we azira kudatanga amafaranga igihumbi (1 000Frw), none bikomeje kubagiraho ingaruka mu mibereho.

Uyu mwana mukuru w’umukobwa yagize ati “Bamufunze ari nijoro. Nyine turya byagoranye hari igihe tunaburara tukanabwirirwa.”

Abaturanyi b’uyu muryango na bo bemeza ko nyina w’aba bana, yafunzwe azira kutabona amafaranga igihumbi (1 000) y’umusanzu w’umutekano.

Umwe ati “Bamufashe tunari kumwe, bamufatira yuko ngo atishyuye umutekano. Baje kwishyuza igihumbi, akibuze, baramujyana.”

Aba baturanyi bavuga ko bashengurwa n’imibereho y’aba bana babayemo muri iyi minsi, kuko n’ubusanzwe umuryango wabo wabagaho utunzwe no guca incuro.

Umuturanyi umwe ati “Abana nta kuntu bafite babaho, dore n’ubu harafunze ntawuzi aho bari.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ish Kevin yihanganishije abafana be bari bamwiteze mu gitaramo kizaba mu mpera z’iki cyumweru

Kirihahira! Part 1: Bruce Melodie yarindishijwe Televiziyo kugira ngo yibonere amaramuko