in

Umwana w’imyaka 10 upima ibiro 335 akomeje guca ibintu.

Umwana muto w’imyaka 10 y’amavuko akomeje gutangarirwa na buri wese aho ku myaka ye apima ibiro 335 byose aho atabasha kwiterura ,akaba ajyanwa ku ishuri ahetswe mu ngobyi.

Umubyeyi w’uyu mwana muto wo muri Nigeria witwa Innocent, yavuze ko bimugora cyane kubasha kugeza umwana we ku ishuri kuko atakwigezayo kubera ibiro 335 afite. Amakuru avuga ko Innocent yavutse nk’abandi bana afite ibiro bibiri n’igice, agejeje amezi atatu agira ibiro 10 bikomeza kugenda byiyongera ku buryo yagize ameze 6 afite ibiro 18.

Umubyeyi we yavuze ko yabonye ibiro bikomeje kwiyongera, ajyana uyu mwana kwa muganga bakamusuzuma bakabura indwara. Nyuma yaho umubyibuho wakomeje kuba mwinshi bamujyana mu bindi bitaro aba dogiteri bavuga ko bizaba ngombwa ko ajyanwa kuvurirwa hanze kuko nabo batashoboye kubona igitera uyu mwana umubyibuho ukabije.

Innocent n’ubwo atera se imvune zikomeye kugira ngo agere ku ishuri, umubyeyi we yavuze ko atajya arambirwa kuko umwana we ari umuhanga ku buryo atanga icyizere nk’umunyeshuri mwiza. Innocent kugira ngo abashe kugera ku ishuri nk’abandi bana, se yahisemo kujya kubohesha ingobyi nka zimwe za kera batwaragamo abarwayi aho buri gitondo umubyeyi azinduka ashaka abagabo b’ibigango bamugeza ku ishuri mu ngobyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: uburanga bw’umukobwa w’ikimero uzagaragara mu mashusho y’indirimbo ya The ben na Diamond platnumz

Abiganjemo abasore basajijwe n’imibyinire ya Dj Iraa (Video)