Umwana Samantha ukina filime aherutse kwibaruka yitabye Imana

Ingabire Pascaline wamamaye muri filime nka Samantha ari mu gahinda gakomeye kubera umwana we wa kabiri yibarutse ku tariki 17 Mata 2021 witabye Imana.

Ingabire yabyaye umwana we ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko. Uyu mwana w’umukobwa yavukiye amezi arindwi.

Umwe mu nshuti z’umuryango wa Ingabire Pascaline yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru umwana Ingabire aherutse kwibaruka yitabye Imana.

Ati “Umwana yabyaye ejo yitabye Imana. Mbimenye noneho simbajije isaha. Yavutse adashyitse (Umwana). Yari akiri kwa muganga.”

Umwana Samantha aherutse kwibaruka yitabye Imana

IMANA IMWAKIRE MU BAYO!

 

Src: Inyarwanda

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Amazina ya nyayo y’umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye.

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije.