in

Imitoma ikaze Safi Madiba yateye Ex we Parfine

Abahanga bati “Akaryoheye itama gatuma umutima urehareha”, yego nibyo kuko abenshi bagorwa no kuzinukwa umuntu babanye, bibaho gacye. Umuhanzi Safi Madiba, nyuma yo gutandukana na Niyonizeye Judith, yerekanye ko agikunda cyane uwo bahoze mu munyenga w’urukundo, Parfine.

Safi Madiba, ni umugabo wamaze gutandukana
n’umugore we babanaga  byemewe,
Niyonozeye Judithe, gusa aherutse kubitera utwatsi mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru.

Abantu benshi babonye ubukwe bwa Safi Madiba na Judithe, bavugaga ko batazarambana na cyane ko batigeze bakundana bizwi, kuko byari nk’ibanga.
Nyuma yo kubana, amakuru yakomeje gucicikana anashimangira ko Safi Madiba
akurikiye Judithe ku bw’imitungo y’ifaranga nta rukundo ku mutima amufitiye.


Safi Madiba na Parfine

Safi abana na Judithe yakomeje kubaho mu buzima bwa
gisore hano mu mujyi wa Kigali, ntanerekane ko yishimiye umugore we ngo abe
yamushyira ku mbuga nkoranyambaga kenshi bari kumwe nk’uko abandi babikora
ibyatumaga bamwe bavuga ko atamwishimira cyane by’agahebuzo 100%.

Uyu muhanzi wabarizwaga muri Urban Boy ubu ukora
muzika ku giti cye, ari kubarizwa mu
gihugu cya Canada ari naho ari gukorera  muzika. Uwari umugore we Judithe nawe ari mu Rwanda mu bikorwa byo gukina
Filime. 

Muri iyi minsi, Safi Madiba ashobora kuba ari gukundana na Parifine nyuma
y’imyaka 3 kuko  urugendo rw’urukundo
rwabo ruhera muri 2015 ubwo uyu mukobwa
Parfine yavaga mu gihugu cy’u Busuwisi agafungira Feri i Kigali aho Safi Madiba yari ari, aje kumusura.


Safi na Parfine bakanyujijeho mu rukundo

Baryohewe n’urukundo
karahava, inkuru zirandikwa, amafoto aracikikana.
Ntabwo byabahiriye ku buryo babana nk’umugabo n’umugore, kuko Parfine yashinjaga Safi
Madiba ubushurashuzi, ubusambanyi no gukunda iby’isi birimo ifaranga riva  i mahanga muri Diaspora, ni ko gutandukana nabi
cyane baterana amagambo mabi no kurebana ay’ingwe umwe akomeza ubuzima bwe
n’undi bigenda uko.

Ariko ka gatima n’akarimi karigase ku buki kumva kakomeza, hakomeje kumvikana
urunturuntu rw’ikibatsi cy’urukundo
hagati ya Safi Madiba na Parifine. Ubwo uyu mukobwa Parfine yagiraga isabukuru
y’amakuru, Safi Madiba yabaye uwa mbere mu kumwifuriza umunsi mwiza
w’amavuko, ati ‘Isabukuru nziza mwamikazi utatse zahabu’. Abantu batandukanye babonye ubu butumwa bwa Safi Madiba bibajije
niba agikunda Parfine cyangwa ni
ba aba akurikiye amafaranga koko.


Ku rukuta rwa Instagram Safi Madiba
akifuriza Parfine umunsi w’amavuko mwiza, uwitwa Kayihura yagize ati “Ndabona
ibintu bigiye gucamo rwose
, undi ati “Umutype yikundira kecuru na zakanyujijeho zimuha Ikofi
ibindi ntubimukoze
”.
Uwitwa
Pious250 akomeza agira ati “Ni byo koko ngo aho yanyuze ntihaca urwango
”.

Ibitekerezo by’abafana ku butumwa Safi Madiba yageneye Parfine ku isabukuru ye

source : http://inyarwanda.com/inkuru/100889/umwamikazi-utatse-zahabu-ikibatsi-cyurukundo-cyongeye-kwaka-nyuma-yimyaka-3-safi-madiba-na-100889.html

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Life yasambanyijwe na Daddy we kuva imyaka 8 | Ibikomere biracyagaragara

Uburyo bwiza bwo kwereka umukunzi wawe ko ufite agaciro