Inkuru rusange
Umwalimukazi yatewe inda n’umunyeshuri we w’imyaka 13

Umwalimukazi wo muri Amerika(USA) yishyikirije ubutegetsi nyuma yo gushinjwa ko yagiranye imibonano mpuzabitsina n’umunyeshuri we , umwana w’imyaka 13. Uwo mwalimukazi wigisha ururimi rw’icyongereza, atangaza ko we n’uwo mwana bakundana.
Alexandria Vera w’imyaka 24, wigisha icyongereza mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas. Uyu mukobwa we ubwe yijyanye ku buyobozi, yiyemerera ko yagiranye iyo mibonano n’uwo mwana, anavuga ariko ko yakunze (yarwariye amour, nkuko babivuga) uwo mwana kandi nawe bikaba byari uko.
Aba bakundanyi rero ngo bamenyanye mu mpeshyi y’umwaka ushize, kandi nkuko amakuru yo mu bucamanza abitangaza, uyu mwalimukazi ngo yari azwi mu rugo rw’uwo mwana, ku babyeyi be nk’agacuti(petite amie) k’umwana wabo, kandi aba ngo bari bashyigikiye iyo mibonano yabo!
Urukundo rw’iyi couple rero ngo rwaje kuzamo ubusharire, aho Alexandria abwiriye inshuti ze ko atwite. Mbere ngo babimenyesheje ababyeyi b’umwana, bon go bagaragaje ko babyishimiye ndetse bategerezanyije amatsiko ikizavamo.
Byaje kubera bibi rero aho abashinzwe kurinda abana guhohoterwa batangiye kumuhata ibibazo, ku byo bumvaga ko agira imishyikirano n’umwana w’imyaka 13. Umukobwa atangiye kubona ko bigenda bikomera niko guhitamo gukuramo inda, aniyemeza kujya kuri Polisi aho yatangaje ko yagiranye n’uyu mwana imibonano mpuzabitsina buri munsi mu gihe cy’amezi 9.
Ubu ikibazo kiri mu maboko y’ubucamanza, uyu mukobwa ubu akaba yarabaye atanze amadolari 100.000 by’ingwate.
Ngayo nguko.
-
imikino18 hours ago
Umunyamakuru wa Radio B&B FM UMWEZI yaraye ahaye urwenya abanyarwanda
-
imikino19 hours ago
Udukoryo n’utuntu dusekeje twaranze abanyarwanda ubwo bishimiraga insinzi y’amavubi
-
imikino12 hours ago
Umunyamakuru ukomeye na we yagabiye inka #Sugira Ernest nyuma y’intsinzi y’Amavubi
-
Imyidagaduro11 hours ago
Kecapu yarajwe muri stade yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 (AMAFOTO)
-
inyigisho21 hours ago
Mukobwa, niba wasohokanye n’umusore mukundana irinde aya makosa kuko ushobora kuhata ibaba.
-
Imyidagaduro14 hours ago
Pamella na The Ben basohokanye ku mazi kurya ubuzima (VIDEO)
-
Inkuru rusange10 hours ago
Benshi bakomeje gutwerera #intsinzi y’Amavubi umupfumu Rutangarwamaboko wari washyize iyi kipe mu biganza by’Abazimu b’i Rwanda
-
Hanze11 hours ago
Umukobwa w’icyamamare wakundwaga n’abatari bake muri filime z’Inyakoreya yapfuye bitunguranye.