Connect with us

imikino

Umwaka umwe urashize Kobe Bryant apfiriye mu mpanuka y’indege yanahitanye umukobwa we

Published

on

Hari ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaraga ku isi yose ko Kobe Bryant yitabye Imana azize impanuka y’indege. Muri iyi ndege, Kobe Bryant yarari kumwe n’umukobwa we, Gianna Bryant, ndetse n’abandi bantu barindwi bose bahise bitaba Imana.

Kobe Bryant n’umukobwa we, Gianna Bryant

Haba muri Los Angeles aho Kobe Bryant yari atuye ndetse no hirya no hino ku isi, urwibutso rwa Kobe Bryant rukomeza kugenda rutembera mu bakunzi b’umukino wa Basketball uyu mugabo yubakiyemo izina ndetse akaza ko kuberamo ikirangirire.

Kobe Bryant yakiniye Los Angeles Lakers imyaka 20, ni yo kipe yonyine yakiniye kuva yakwinjira muri NBA avuye mu mashuri. Yakinnye imikino 18 ya All-Star muri iyo myaka yose. Kobe yabaye umukinnyi wa kane mu mateka ya NBA watsinze amanota menshi nyuma ya mugenzi we Lebron James.

Kobe Bryant yatsinze amanota 33643 mu mwuga we wo gukina basketball. Amagambo ya nyuma Kobe yanditse kuri Twitter ye yayandikiye Lebron James aho yagiraga ati “Komeza uteze imbere umukino. Ndakubaha cyane muvandimwe.”

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Izikunzwe

Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: