Connect with us

Imyidagaduro

Umwaka umwe urashize Denis wamamaye nka ‘Rwasa’ muri filime nyarwanda yitabye Imana – Urwibutso yasize

Published

on

Advertisements

Tariki 05 Nzeri 2019 ni bwo Nsanzamahoro Denis wamamaye muri filime nyarwanda nka ‘Rwasa’ yitabye Imana. Ni inkuru yashenguye inshuti, ze abavandimwe be, abayobozi, abamumenye mu ruganda rw’imyidagaduro n’abandi. Ni itariki itazibagirana; kuko Imana yisubije umuntu w’ingenzi muri cinema nyarwanda, wabereye ikitegererezo benshi mu ruganda rwa Cinema yari amazemo igihe kinini agaragaza ubuhanga budasanzwe mu bandi bakinnyi. 

Umwaka urashize Denis wamamaye nka Rwasa yitabye Imana

‘Rwasa’ yitabye Imana ku wa 05 Nzeri 2019 aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK azize indwara ya diabetes yari amaranye igihe. Ku wa 08 Nzeri 2019 yasezeweho bwa nyuma n’inshuti n’umuryango, n’intimba nyinshi bamuvuga ibigwi.

Ku wa 08 Nzeri 2019 nibwo Denis yasezeweho bwa nyuma n’inshuti n’umuryango

Umuhango wo kumusezeraho wabereye mu rugo aho yari atuye ku Kicukiro ahari hateraniye abo mu muryango we n’inshuti bahujwe n’imirimo itandukanye yagiye akora haba mu itangazamakuru, sinema n’ubundi bushabitsi.

Rwasa yari umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu myidagaduro yo mu Rwanda. Yacuranze mu tubyiniro dutandukanye tw’i Kigali na Kampala, akora kuri Radio Flash FM ndetse anaba umushyushyarugamba mu bitaramo byategurwaga n’uruganda rwa Bralirwa.

Uretse kuba icyamamare kubera impano ze, Nsanzamahoro yari umuntu ufite inshuti nyinshi haba mu banyamuziki, abakinnyi ba filime n’abandi bantu bataba mu Isi y’imyidagaduro.

 

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks