in ,

Umva uko muri 2017 King James wavuzweho gukundana na Princess Priscillah ashobora gutangaza ibitandukanye

King James (Ruhumuriza James ) , yatangaje ko kutavuga umukunzi we mu itangazamakuru ari uko niyo yaba amufite cyangwa atamufite mu matwi y’abafana be bifuza ko ababwira ibyo bashaka.

Uyu muhanzi  wavuzweho kuba mu rukundo n’abakobwa nka Princess Priscillah,Knowless Butera,Meek Rowland na Ishimwe Elcy yabwiye Radio 10  ko ibyerekeranye n’urugo azabitekerezaho umwaka utaha wa 2017.maze akavuga ikintu gifatika.

King James  yatangaje  ko kandi ngo  impamvu nyakuri ituma abahanzi batavuga abakunzi babo bituruka ku kuba byose bikora inkuru iyo umuhanzi runaka agize icyo avuga ku kuba mu rukundo cyangwa se  n’umukobwa runaka ndetse rimwe na rimwe  ugasanga n’uwo mukobwa ntashaka kwibona mu itangazamakuru

Yagize ati “Iyo uvuze ko ufite umukunzi bigira amakuru bitanga muri Sosiyete.Iyo uvuze oya nabyo bigira amakuru aza nyuma yabyo.Usanga ari ikintu gihora kizana izindi gahunda. Niyo mpamvu njye nari navuze ko ntazongera kubivugaho.”

King James  abajijwe  niba nawe ashaka kuzaba nka Knowless na Clement bakundanya imyaka itanu bihisha itangazamakuru  avuga ko ubu yibanze ku gutunganya album ye cyane ariko na none umunyamakuru amwibukije ko abo batangiranye urugendo rwa muzika bavuye mu busore. Yahise agira  ati ” Ariko imyaka nyine iragenda nk’uko wari ubivuze, ndacyabitekerezaho kuburyo umwaka utaha nagira icyo mvuga gifataka.”

Ibi  ni nabyo bamwe baheraho bavuga ko bazatungurwa mu gihe mu mwaka wa 2017 yazaba agaragaje umukobwa utandukanye  cyane n’umwe mubo yagiye akekerwa ukuyemo Knowles wiboneye uwe izuba riva.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’incamugongo ku bafana b’Arsenal

Cristiano Ronaldo ntishimiye nabusa ibyo abafana ba Real Madrid baraye bamukoreye mu mukino wa Champions League (video)