in

Umva udukoryo twaberaga mu cyumba cya Mwiseneza Josiane muri Boot Camp

https://yegob.rw/wp-content/uploads/2019/01/meg.jpg

Mu kiganiro na Isimbi Tv, Miss Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019 yahishuye ibyabarega mu cyumba yari asangiye na Mwiseneza Josiane waje kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2019.

Meghan kaba yatangarije Isimbi ko Mwiseneza Josiane ari umuntu mwiza cyane ukunda gusenga ngo ku buryo buri mugoroba yamubwiraga ngo babanze basenge mbere yo kuryama, ikindi kandi ngo yakundaga kumubwira ngo azamwirukana mu cyumba kubera uburyo yajyaga ahamusiga akajya gusura abandi bakobwa mu byumba byabo.

Mu magambo ye Meghan yagize ati :”Josiane nk’umuntu twararanye, twabanye muri Boot Camp ibyumweru 2, ni umuntu mwiza cyane. Josiane ni umwana mwiza bidasanzwe, nkiyo twajyaga kuryama yarambwira ati banza ureke dusenge nawe arabizi yuko mukunda naranabimubwiye

Umunyamakuru :”Ni iki yakundaga kukubwira?”

Meghan :”Yakundaga kumbwira ngo azanyirukana mu cyumba…… kuko akenshi yazaga asanga nagiye wenda nko mu kindi cyumba gusura n’abandi bantu, akambwira ati kandi woe nzakwirukana

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Nimwiza Meghan yahishuye ikintu cyambere atinya mu buzima bwe

Shaddy Boo yaba agiye gukora ubukwe