in ,

Umva Uburyo Oda Paccy yagaraguje agati uwahoze ari umukunzi we

YEGOB.RW iherutse kukubwira ko Lick Lick na Oda baherutse kuvuga rumwe mbere yuko babyarana ndetse ikumenyesha ko uyu muhanzikazi yifitiye undi mukunzi ,nyuma yo kugushwa neza n’umukunzi we mushya ,Oda Paccy yafashe umwanya yihenura kuri Lick Lick n’abandi basore bakundanye mbere.

Image result for lick lick

 

 

Niba wibuka neza YEGOB.RW yakubwiye ko urukundo rwa Paccy n’umukunzi we mushya rugeze aharyoshye,ndetse nawe ubwe ntabwo yabihakanye kuko yadutangarije ko afite undi musore yimitse mu mutima ariko ngo igihe cyo kumutangaza ntikiragera.Urukundo Paccy akunda uyu musore ni rwo rutuma iteka yandika kuri Status ya whatsapp amagambo aryoheye umutima.

Paccy utsimbarara ku izina ry’umukunzi we  yakoze mu jisho Lick Lick wamubyariye ndetse n’abandi  basore bakundanye  mbere yuko  aterwa inda ,mu magambo ye yifashishije instagram yagize ati“Ntanumwe mubo twakundanye  wakoze ubukwe cyangwa uri mu rukundo ruryohereye  rero ubu nahamya ko atari njye wari ikibazo “

https://www.instagram.com/p/BLVRg6WDpt7/?taken-by=odapaccy&hl=en

Kuri Paccy Kuvuga ko ntanumwe mu bo bigeze gukundana uri mu rukundo ruryohereye ni igisobanuro cy’uko bamuhombye kandi we akaba yarabonye undi umwibengukira,ubu bishimanye,mbese ko bakwiye kwicuza impamvu batacyimufite.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amafaranga atagira ingano Neymar yemeye guhomba kugirango akunde akinire Fc Barcelone

Ibintu abafana ba Espagne bakoreye Gerard Pique byatumye afata icyemezo cyo guseza mu ikipe y’igihugu (amafoto)