Featured
Umva uburyo Lionel Messi yatumye Cristiano afata icyemezo cyo kuva muri Real Madrid.
Uwahoze ari umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Manchester United witwa Ryan Giggs yahishuye byinshi kuri Cristiano Rinaldo avuga ko uyu mukinnyi yafashe icyemezo cyo kuva mu ikipe ya Real Madrid akerekeza muri Juventus abitewe na mukeba we ,Lionel Messi.
Nyuma y’iminsi mike Cristiano aguzwe n’ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani akayabo ka miliyoni 88 z’amapaundi, Ryan Joseph Giggs yatangaje ko uyu mukinnyi yemeye kuva muri Real Madrid abitewe no kuba yararambiwe guhora agereranwa na Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona.
Aganira a ITV Sport, Giggs yatangiye agira ati:”Natunguwe cyane no kumva ko Cr7 agiye kuva muri Real Madrid akerekeza mu Butaliyani.Ndakeka ko bizamugora gusa agiye mu ikipe ikomeye.Iyi kipe igiye kongera ubunararibonye bwe yari asanzwe afite ndetse iziyongera kuri CV ye, nyuma ya Real Madrid, na Manchester United.Muri we yakomeje kwibwira ko ashobora kuba ashaka kuruta Messi, maze aribwira ati “nk’uko nabikoze mu bwongereza nkabikora no muri Espanye reka nze mbikore no mu Butaliyani’, uramutse ubimubajije nawe ni gutyo yagusubiza”.

Benshi bakunze kugereranya Lionel Messi na Cr7.
