Connect with us

imikino

Umva ikintu gikomeye Paul Pogba yongeye gusaba Manchester United kigatungura benshi.

Published

on

Umukinnyi Paul Pogba yongeye gutungura abantu batari bake ubwo yatangazaga ko akeneye gukundwa no kwitabwaho muri Manchester United kugira ngo ahe umusaruro mwiza iyi kipe nk’uko yawuhaye igihugu cye cy’Ubufaransa mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya nk’uko tubikesha the Mirror.

Pogba wafashwe nabi na Mourinho bikagera naho amwima umwanya akamusimbuza McTominay mu mwaka w’imikino ushize,yavuze ko hari byinshi yakavuze ariko atabivuga kubera ko bishobora kumukoraho aho yemeje ko icyatumye yitwara neza ari icyizere yagiriwe n’umutoza w’Ubufaransa.

Yagize ati “Mukwiriye kumenya ikintu kimwe,iyo umukinnyi agiriwe icyizere arishima ndetse agakina neza kurusha umukinnyi utishimye.Ndacyari Pogba wo mu gikombe cy’isi gusa amakipe aratandukanye.Nkunda umupira gusa iyo abantu bakwizeye bituma umutwe wawe ukora neza.”

Pogba yagaragaje ko uko afatwa na Mourinho aribyo bituma atitwara neza ndetse we agifite ubuhanga nk’ubwo yahoranye gusa Mourinho atamufasha kububyaza umusaruro.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!