Connect with us

Hanze

Umva ikintu gikomeye Diamond yasabye nyina kuzakorera umukazana we yanga urunuka.

Published

on

Muri iyi minsi Diamond Platnumz ahangayikishijwe n’umwiryane uri mu muryango we kuva yashwana byeruye na Zari bari bamaranye imyaka ine. Kuri ubu uyu muhanzi yasabye nyina umubyara kumukundira abana bose atavanguye kugeza Ku uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto,atajya yitaho.

Uyu muhanzi amaranye agahinda igihe gaturuka ku buryo umubyeyi we afata umwana yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto, kuri we asanga umubyeyi we yagakwiriye kuzikirana ko uwo mwana we nawe ari amaraso ye aniyongera ku bagize umuryango mugari we.

Ngubu ubutumwa bwa Diamond kuri Instagram.

Diamond yanditse ku mbuga nkoranyambaga abwira umubyeyi we kugerageza gufata neza abana bose yabyaye nta n’umwe arutishije undi. Yamubwiye ko afite abana batatu yifuza ko yabafata kimwe nka nyirakuru wabo. Ati: “ Mbabarira k’ubwo kuba naranduje izina ryawe bitewe n’imyitwarire yanjye. Ndabizi ko nazanye abagore batandukanye, ibintu nzirikana ko bitakunyuze.”

Yakomeje avuga ko abana yabyaye ari abaziranenge ku buryo batagakwiye guhanirwa amakosa batakoze. Avuga ko imbuga nkoranyambaga n’umuyoboro wa internet wanyujijwemo amakuru menshi yatumye umwana we n’umugore we ibyabo bigera ku iherezo mu buryo nawe yatunguriwemo.

Yanavuze ko yamaze gushaka itsinda rizamufasha gukemura no kwigizayo ibibazo biri mu muryango we. Ati :“Nzirikana ko igihe kimwe ibibazo byacu kenshi biguhangayikisha. Ariko nanone igihe kimwe ntiwita kuri nyina (aravuga Hamisa Mobetto) w’umwana wanjye.”

Twibutse ko uyu mubyeyi wa Diamond igihe cyose atigeze yemera umwana umuhungu we yabyaye kuri Hamisa Mobetto nk’umwuzukuru we ndetse yakunze kwerura kenshi ko abuzukuru babiri yemera ari abo yabyariwe na Zari atahwemye gusingiza no kumuvuga imyato aho aba ari hose.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar