Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Umva ikintu gikomeye Cristiano Ronaldo yemereye abafana be nyuma yo kugera muri Juventus.

Featured

Umva ikintu gikomeye Cristiano Ronaldo yemereye abafana be nyuma yo kugera muri Juventus.

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo uheruka kugurwa n’ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani yamaze kwerekeza muri iyi kipe ndetse akaba yemereye abafana be kutazabatenguha ahubwo ngo agiye gukomeza kubereka itandukaniro rye n’abandi bakinnyi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko umaze kwegukana Balloon d’Or eshanu zose yatangaje ibi nyuma yo kwerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Juventus.Nk’uko tubikesha ikinyamakuru the Mirror ngo Cristiano Ronaldo yagarutse cyane Ku mpinduka nshya agiye kugaragariza abafana be aho yabasezeranije ko azakomeza kuba umukinnyi ukomeye cyane kandi ukundwa n’Isi yose.

Cristiano yakiriwe nk’umwami ubwo yageraga muri Juventus.

Mu magambo ye, Cristiano Ronaldo yagize ati:”Ndi umukinnyi ukunda gutekereza cyane ku ndagihe. Ndacyari muto ndetse ndifuza kongera guhatana, navuye muri Sporting nerekeza muri Manchester United na Real Madrid none ubu ndi muri Juventus.Imyaka icyenda nabaye muri Real Madrid yari myiza cyane, gusa ni indi ntambwe nshya mu buzima bwajye. Rero ndashima abakunzi bajye bose bimvuye ku mutima.Gusa nanone ngomba gutekereza ku ntambwe nshya. Ntegereje gukina. Nditeguye cyane. Ngiye kugerageza kugaragaza ko ndi umukinnyi wa mbere nk’uko bisanzwe. Ngiye gukora cyane mu myitozo.”

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Single Amalon ft Weasel

By December 7, 2019

indirimbo

True-love by Marina-ft-Safi Madiba

By December 7, 2019

indirimbo

Niyibizi by Bushali

By December 1, 2019

Facebook

To Top