in ,

Umva bombori bombori yavutse mu rukundo rwa Safi na Parfine

Urukundo rwa Safi Madiba (urban Boyz) na Umutesi Parfine rumaze igihe ruryoshye ariko ubu amakuru atugeraho aravuga ko ibyabo byatangiye kuzamba kuva ubwo Parfine asabye Safi ko bahurira i Dubai maze Safi akabyanga.

4038

Umutesi Parfine atuye mu Busuwisi ndetse amaranye na Safi mu rukundo rw’igihe kirekire ,mu kwezi kwa Mata uyu mwaka Parfine yavuye ku mugabane w’Uburayi maze aza kureba Safi yihebeye,kuri ubu amakuru dukesha imwe mu nshuti za Safi  yemeza ko batakirikuvugana buri kanya nka mbere mbese ngo basa naho bafitanye ibyo batumvikanyeho birenze ku kuba Parfine yari yasabye Safi ko bahurira i Dubai maze safi abitera utwatsi amubwira ko bitakunda bitewe n’imishinga itararangira y’indirimbo itsinda rya Urban Boyz ririgukora ndetse yewe ngo kuri Safi yumvaga ari ugusesagura.

Iti” Ndabona ibintu bisa n’ibyahindutse kuko ntabwo bakiri guhamagarana buri kanya nk’uko byahoze …..ubona ko hari icyahindutse mu mibanire yabo mbese bisa naho hari ibyo batumvikanyeho birenze ku kuba Safi yaranze kujya guhurira na Parfine i Dubai amubwira ko hari indirimbo atasiga zitarangiye nyamara twese tuzi ko we ashobor yabitewe n’uko yumvaga kwaba ari ugusesagura”

 

Nubwo Safi yanze kugira icyo asubiza ubwo YEGOB.RW yari imubajije kuby’urukundo rwe bivugwa ko rurigushonga,amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati:niba utegereje umugabo w’umunyakuri,mwiza,ukumva,ukwemera,ufata inshingano,ukwitaho,w’umwizerwa kandi ukize ihangane Yezu araje ”  ababizi bayafashe nk’inyurabwenge igamije kugira uwo ibwira.

Hagati aho Parfine muri iki gihe ari kubarizwa i Dubai  ndetse icyumweru gishize ntacyo avuze ku mukunzi we nyamara ntiyamaraga iminsi itatu atagize icyo abwirira umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ku ncuro ya mbere mu mateka Messi na Cristiano bifatanyije mu gahinda no mu kababaro

Iyumvire inama igayitse Mourinho yagiriye umukinnyi wa Manchester United Wayne Rooney