in ,

Umva amateka akomeye utigeze wumva mu matwi yawe (+VIDEO)

Ni iki uzi kuri  Constantine wahinduye byinshi mu iyobokamana cyane cyane muri Kiliziya ?

Mwite Constantine the Great cyangwa  Constantine I cyangwa se  Saint Constantine ni umwami w’abami wabayeho ahagana  muri 306 -337 AD,yari umwana w’umukuru w’ingabo z’aboromani ,Flavius Valerius Constantius.yashtse abagore babiri aribo Fausta (m. 307 AD–326 AD), na  Minervina (m. 303 AD–307 AD) yaje gupfa ahagana mu mwaka wa   337 AD yicwa n’uburwayi ndetse ubu  ashyinguye mu kiliziya kitwa Church of the Holy Apostles,muri Turkey.

Image result for prophetes


Ahagana muri 272 hashyira muri 274, Constantius n’umugore we Helena byaraye umwana bamwita Flavius Valerius Constantinus wamenyekanye ku izina rya Constantine. Umwami w’abami Diocletian yahatiye constantius kwirukana Helena  wasaga n’uwari uwasetaga ibirenge mu kwemera kw’aba Diocletian maze akazana Theodora. Constantine yaje kwangarana  na nyina, nuko nyina aza guhinduka aba umukristu.

Inama izwi nk’iyahinduye byinshi mu byerekeye ubukristu, ni inama yabereye nicaea itumijwe na Constantine muri 325.
Constantine yaje kuyobora,amaze kugera ku butegetsi, yabaye igikomerezwa mu burengerazuba bwose. Yaje kwimura ikicaro cy’ibwami akijyana Byzantium, ahita Constantinople (ubu ni Istanbul).

https://www.youtube.com/watch?v=jqPWA38XxHo
Muri 324, yari we mwami wenyine warangwaga no kubabarira. Bityo yubaka kiliziya i Betelehemu ndetse n’Iyeruzalemu abishsishikarijwe na nyina Helena.
Mu rwego rwo kubanisha neza abakristu n,abapagani ndetse no kubera imyumvire y’uwitwaga Arius yazanaga amacakubiri muba Kristu, Constantine yatumije Inama i Nicaea muri 325.
Mu mwaka wa 318, Arius wa Alexendria yanze kwemera ubutatu butagatifu mu mana imwe. Yifuzagako abantu bakemera Imana imwe rukumbi, kandi ko Yezu Kristu ari ikiremwa cya mbere ariko ko atameze nka se. Ibi ntiyabyumvaga kimwe n’abandi bansenyeri, yarwanijwe byimazeyo na Alexender ndetse na Athanacius.
Inama yitabiriwe n’abansenyeri barenga 300, abenshi bakaba abagereki. Harimo n’uwitwa Potamon w’i Heraclea mu misiri wari waravuyemo ijisho kubera itotezwa. Harimo n’abaturukaga muri Kiliziya zashinzwe n’intumwa ubwazo nka Alexender wa Alexendria, Eustathius wa Antioch, Mercus w’i Yeruzalemu,

https://www.youtube.com/watch?v=wvq2zG_fFBU&t=162s
Constantine yapfuye muri 337, nyuma y’urupfu rwa Arius, we yasaga naho atandukanye kuko yagerageje guhuza abakristu n’aba pagani. Niwe washyizeho kucyumweru nk’ikiruhuko, wari umunsi wo kuramya izuba, yagize kandi kuwa 25 ukuboza itariki yo kuvuka kwa Kristu.
Igitangaje nuko Constantine wiyitaga umukristu, yabatijwe asigaje iminsi ngo apfe, igihe yararembye cyane. Wakibaza impamvu yabyo: nubwo mbere hose yiyitaga umukristu, nyamara yaragisenga izuba. Nubwo yari yatumije inama y’i Nicaea, nyamara ntiyakomeje kumvikana na Kiliziya Gatolika, kuko yari yaje kwisunga Arius nyuma nawe barashwana ajya yagaruka kuri Gatolika………

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 10 umukobwa yakorera umusore akunda bigatuma amwigarurira burundu

Knowless yakoze ibirori by’akataraboneka byo kwishimira imfura ye (amafoto)