in ,

Umva amagambo Tricia umugore wa Tom Close yabwiye umwana we yakoze ababyeyi benshi ku mitima.

Urugo rw’umuhanzi Tom Close n’umufasha we Tricia Ange ni umwe mu muryango ufatwa nk’uwa mbere mu byamamare byashinze urugo ndetse bibanye neza kandi bahora bishimanye.Ni muri urwo rwego, ubwo bizihizaga umunsi w’amavuko y’umwana wabo w’umukobwa w’imfura, Ella, mama we Tricia yafashe iya mbere maze agaragaza ibyishimo bikomeye aterwa n’umwana we ndetse amubwira amagambo buri mubyeyi wese yagakwiye kubwira umwana we.

Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Kanama, Niyonshuti Ange Tricia nibwo yagaragaje amarangamutima ku mwana we w’umukobwa ubwo yuzuzaga imyaka itatu y’amavuko. Maze abinyujije kuri instagram abwira umwana we ko amukunda cyane byarenze urugero, ndetse avuga ko azirikana urukundo yazanye mu muryango. Anongeraho ko nubwo atabasha gusoma ubu butumwa ariko yizeye ko mu myaka iri imbere azaba ari umuhanga ubasha gusoma inyandiko za Se na Nyina. Tricia yagize ati “ Isabukuru nziza mahoro yange; Gasaro nkunda, Kazuba ka Papa.Imana yakumpaye ikomeze Igukuze Izakugeze kure.NDAGUKUNDA CYANE nubwo utabasha kubisoma ubu ariko nziko hari igihe mu myaka mike uzaba usoma ibyo nanditse byose kuva ukiri uruhinja. Ndakwishimira wowe Ella, wujuje imyaka 3 y’amavuko…Mana uri igitangaza, urahambaye.”

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Umva impungenge umugore wa T.I afite zirimo gutuma avuga ko T.I yamuciye inyuma

Inkuru ishyushye- Ikipe ya Manchester United yamaze kunoza umugambi wo gutwara Arsenal umukinnyi ukomeye(isomere)