Connect with us

Hanze

Umva amagambo ateye agahinda Zari yatangaje kuri nyina umaze umwaka umwe apfuye.

Published

on

Nyuma y’umwaka umwe, Halima Hassan ubyara umuherwekazi, Zari Hassan yitabye Imana, uyu mugore yatangaje amagambo yuzuyemo agahinda kenshi ubwo yavugaga ko yizeye ko umunsi umwe bazongera guhura.

Urupfu rwa Halima rwakoze cyane ku mutima Zari, bitewe n’uko hari haciyeho amezi agera kuri abiri nabwo apfushije umugabo we mukuru, Ivan Ssemwaga wakomokaga muri Uganda.Uyu mugore ubu umaze amezi agera muri atanu atandukanye n’umugabo we wa kabiri [Diamond Platnum] bari bamaze kubyarana kabiri, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yageneye ubutumwa nyina utakiriho, agaragaza ko ari umwamikazi usumba abandi bose, ko ntawe azamurutisha, by’umwihariko akagaragaza icyizere cyo kuzongera guhura na we.

Ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yanditseho amagambo menshi, Zari yayikurikije andi magambo agira ati :”mu rwibutso rw’urukundo rw’umukundwa mama,…. turagukunda cyane kandi n’Imana iragukunda birenzeho, umunsi umwe tuzabonana, ruhukira mu mahoro mwamikazi Halima.”

Ku wa 25 Gicurasi 2017, nibwo umugabo mukuru wa Zari, Ivan Ssemwaga yitabye Imana, ku wa 20 Nyakanga muri uwo mwaka na nyina arapfa. Aya magambo y’urukundo no kugaragaza ubutwari bw’umubyeyi we, Zari akaba yayatangaje amwibuka mu gihe hashize umwaka umwe abavuyemo.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar