Connect with us

Umva amagambo akakaye Paul Pogba yabwiye abamaze iminsi bamwibasira.

Featured

Umva amagambo akakaye Paul Pogba yabwiye abamaze iminsi bamwibasira.

Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu kibuga mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ndetse na Manchester United yabwiye abantu bamuserereje mu ikipe ya Manchester United ko atabitaho ndetse adata umwanya kubyo bamuvugaho ko ikiba kimuraje ishinga ari umupira w’amaguru kuko ariwo akunda cyane.

Pogba yavuze ko urukundo rwe rwa mbere aruha umupira w’amaguru ndetse atitaye ku bavuga ko yita cyane ku misatsi aho kwita ku mupira w’amaguru ndetse bamubuza amahwemo mu bitangazamakuru.

Yagize ati :“Ndabizi rimwe umuntu akora neza ubundi agakora nabi gusa niko umuntu akura.Naturutse kure ku buryo ntacyo navuga gusa icyo ngomba gukora ni ugukina umupira w’amaguru.Nicyo kintu nkunda kurusha ibindi.Mbayeho kubera ruhago.Sindi muto cyangwa mukuru gusa icyo nzicyo ni uko nzakomeza gutera imbere.”

Paul Pogba yitwaye neza cyane mu mukino wa ½ cy’igikombe cy’isi Ubufaransa bwasezereyemo Ububiligi butsinze igitego 1-0 ndetse ari mu bakinnyi bahanzwe amaso ku mukino wa nyuma bazahura na Croatia ku Cyumweru.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Icyangombwa by King James

By August 11, 2019

indirimbo

Ihangane by TT ft Social Mula

By August 11, 2019

indirimbo

Forever-more by Didy Ruban

By July 31, 2019

indirimbo

Inshuro-1000 by Butera Knowless

By July 31, 2019

indirimbo

Special by kevin-skaa

By July 31, 2019

Facebook

To Top