in

Umuyobozi wa Kiss FM yahawe akazi gakomeye na Wizkid wo muri Nigeria

Umuyobozi wa Kiss Fm Lee Ndayisaba, wanabayeho umujyanama wa Bruce Melodie akaba umwe mu Banyarwanda bazwiho ubuhanga mu gutegura ibitaramo, yahawe inshingano zo guhuza ibikorwa mu gitaramo Wizkid agiye gukorera muri Ghana.

Ni igitaramo gitegerejwe ku wa 10 Ukuboza 2022 kizabera muri stade ya Accra Sports.

Ni igitaramo cya mbere uyu muhanzi agiye gukorera muri Afurika nyuma yo gusohora album ye nshya yise ’More Love Less Ego’.

Lee Ndayisaba aganira na IGIHE, yavuze ko na we yatunguwe na telefone y’abajyanama ba Wizkid bamuhamagaye bamubwira ko bamuhisemo nk’uzaba ashinzwe guhuza ibikorwa mu gutegura iki gitaramo.

Ati “Ni ibintu byantunguye cyane, ntiwambaza ngo bagendeye kuki ariko byaranshimishije. Umbajije icyo ntekereza bagendeyeho wenda byaba igitaramo naherukaga gutegura cya Bruce Melodie ndetse n’icyo nateguriye Wizkid i Kigali mu 2016.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yifashishije ifoto igaragaza mu gituza cye, Uncle Austin yabwiye amagambo akomeye Charly

Uwakanyujijeho mu rukundo na Zari Hassan arashinjwa ibyaha bikomeye