in

Umuvugabutumwa yakatiwe imyaka 8658 kubera abakobwa b’ibibuno binini bambaraga amakariso gusa

Ni umwanzuro wo gukatira uyu mugabo witwa Adnan Oktar wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022.

Umugabo Adnan Oktar yarazwiho gukora ikiganiro kuri televiziyo akikijwe n’inkumi z’ikibero yise ’Injangwe’.

Aba bagore yakoreshaga ubwo yabaga atanga ikiganiro kuri televiziyo babaga bamuzengurutse bambaye utwenda tugufi ubwo yabaga atanga ikibwiriza cyerekeye imyizerere ndetse n’indangagaciro y’idini.

Mu mwaka 2021, uyu mugabo w’imyaka 66 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 1075 azira ibyaha birimo gusambanya kugahato, gusambanya abana bato, uburiganya no gukora ubutasi muri politike mu byagisirikare.

Nkuko amakuru abivuga ngo mu gihe urubanza rwasubirwagamo, urukiko rwisumbuye rwa Istanbul rwakatiye Oktar igifungo cy’imyaka 8,658 ku byaha byinshi birimo gusambanya no kwambura umuntu umudendezo.

Andi makuru avuga ko hari abandi bantu bagera ku 10 bakatiwe n’urukiko igifungo kimwe n’uyu mugabo.

Oktar benshi bamuzi ku biganiro yagarukagaho yanyuzaga kuri televiziyo byerekeye idini, yatambutsaga kuri shene ya Tv 9A, ariko akaba yari yagiye yamaganwa cyane n’amadini menshi mu gihugu cya Turikiya.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rulindo:Abagabo bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwica mugenzi wabo bamushinja kwiba Intama bireguye bavuga ko birwanagaho

Mu mafoto: Junior Giti, Rocky, Chriss Eazy ndetse n’abandi benshi bagiye ku irimbi rya Rusororo ku gituro cya Yanga