Connect with us

imikino

Umutoza w’ikipe y’Ubufaransa yasingije Paul Pogba utavuga rumwe na Mourinho.

Published

on

Umutoza w’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa witwa Didier Deschamps yasingije umukinnyi Paul Pogba ukinira iyi kipe ndetse na Manchester United maze avuga ko ari umuyobozi mwiza ushobora kuyobora bagenzi be bakageza ikipe ya Manchester United ku ntsinzi nk’uko aheruka kubikora mu ikipe y’igihugu cy’ubufaransa.

Didier DesChamps asanga Pogba ari umuyobozi mwiza.

Mu gihe umubano uri hagati ya Jose Mourinho na Paul Pogba ukomeje kuzamo agatotsi, Didier Deschamp yatangaje ko uyu mukinnyi ufite agahigo ko kuba ariwe wahenze mumateka ya Manchester United azavamo umukinnyi ukomeye cyane mu gihe kiri imbere ndetse anatangaza ko Pogba ari umuyobozi mwiza.

Mu magambo ye, Didier Deschamps yagize ati:”Hari ishusho igaragaza Paul Pogba nk’umukinnyi wikunda kandi ukunda kwitekerezaho cyane. Gusa ibyo ntabwo aribyo. Kandi ibyo biba bigomba kuvugwa.Abatuye isi ndetse n’abafaransa babona Paul Pogba mu isura itari iye. Muri iyi mpeshyi, yaje yiteguye gukora akazi ndetse yiteguye no gutsinda.Yari afite imitekerereze y’ubuyobozi, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, ndetse anaba umuvugizi w’ikipe. Paul ashobora kubikora kuko ari umuvugizi mwiza.Yaje mu ikipe kugirango yegukane igikombe (cy’isi) ndetse yari yiteguye no kubikora (akabigeraho). Yayoboye abakinnyi bagenzi be (abageza ku ntsinzi).”

Twibutse ko Paul Pogba aheruka gutsinda ibitego bine mu mikino igera kuri irindwi aheruka gukinira ikipe ya Manchester United harimo n’ibitego bibiri aheruka gutsinda mu mukino ikipe ya Manchester United iheruka gutsindamo ikipe ya Young Boys Bern mu irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere i wayo ku mugabane w’iburayi.Uyu mukinnyi kandi aheruka gufasha ikipe y’igihugu cy’ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi cy’ibihugu, umusaruro watumye Jose Mourinho utoza Manchester United asaba uyu musore gukinira iyi kipe mu buryo bumwe n’ubwo akiniramo ikipe y’igihugu cy’ubufaransa.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar