in

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sudan yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’abakinnyi babiri b’Amavubi

Mu mukino wa mbere muri ibiri ya gicuti Amavubi agomba gukina na Sudani i Kigali, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yari yahisemo kubanza mu kibuga benshi n’ubundi basanzwe bamenyerewe, abashya babanza ku ntebe y’abasimbura.

Ikipe y’igihugu Amavubi ikaba yokeje igitutu Sudani ndetse igenda irema uburyo bwinshi ariko kuboneza mu rushundura biba ikibazo.

Abasore b’u Rwanda barimo Hakizimana Muhadjiri, Muhire Kevin, Nshuti Dominique Savio na Mugenzi Bienvenue bagerageje gutera mu izamu ku bw’amahirwe make ntibagira igitego batsinda.

Muri iki gice cya mbere, nta mahirwe Sudani yigeze ibona. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Mu gice cya kabiri umutoza yagiye akora impinduka zitandukanye aho abakinnyi nka Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, Mugenzi Bienvenue, Muhire Kevin, Ally Niyonzima na Niyomugabo Claude bavuyemo hakinjiramo Ishimwe Gilbert, Sahabo Hakim, Habimana Glen, Gerard Bi Goua Gohou, Muhozi Fred na Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

Ni nako kandi Manzi Thierry, Omborenga Fitina na Bizimana Djihad bahaye umwanya Niyigena Clement, Serumogo Ali na Rafael York.

Izi mpinduka zose umutoza yagira ngo arebe ko yabona igitego ariko biramugora kuko ahubwo mu minota ya nyuma y’umukino, Sudani yari yacuritse ikibuga.Umukino warangiye ari 0-0.

Nyuma y’umukino umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sudan, Burhan Tia yatangaje ko yakunze imikinire y’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi by’umwihariko Sahabo Hakim na Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

aya makipe akaba agomba kongera guhura ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 mu mukino wa 2 wa gicuti.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Moses Turahirwa uherutse kuvugisha abatari bake kubera ifoto ye yambaye ubusa, afashe umwanzuro ukakaye utashimishije abakunda ibikorwa bye

Nyakwigendera Burabyo Yvan ibyo yasize atujuje byatangiye gushyirwa mu bikorwa,inigi zamwitiriwe yasize ateretse abakunzi be zageze hanze