Featured
Umutoza w’ikipe ya Liverpool yavuze ku hazaza ha Philippe Coutinho nyuma yo gutera utwatsi FC Barcelona (isomere)
Mu gihe ikipe ya FC Barcelona yamaze kwakira ugutsindwa yagize nyuma yo kunanirwa kugura umukinnyi w’ikipe ya Liverpool , Philippe Coutinho kuri ubu umutoza w’iyi kipe Jurgen Klopp yagize icyo atangaza Ku hazaza h’umukinnyi we.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru the Sun ngo Jürg Klopp aganira n’ikinyamakuru cy’abadage SPORT1 ubwo yabazwaga impamvu yatumye batera utwatsi Barca, yeruye ko kuri ubu yiteguye kongera guha ikaze Coutinho mu ikipe ye agakomeza gukina hamwe n’abandi ndetse akikuramo ibitekerezo byo kugenda kuko ngo baracyamukeneye.Klopp yagize ati:”Twe dufite ibyacu na Dortmund bafite ibyabo, ntimukizere ibivugwa byose mu itangazamakuru, cyangwa ngo hano cyangwa hariya hari umukinnyi ugurishwa. Gusa kuri ubu ndakeka bisa nk’ibyarangiye. Ntabwo turi nka George Orwell aho buri wese amenya byose ako kanya.Twe dufite uburyo bwacu ntakindi.Dortumund yahisemo ko umukinnyi wabo [Dembele] agenda, njye sinshobora kugereranya izo mpande zombi kuko turacyafite umukinnyi wacu mwiza kandi agomba gukomeza gukinira ikipe.”
