in ,

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene wenger yongeye kwicuza ikosa rikomeye yakoze

Arsene Wenger

Umutoza Arsene Wenger ukunze kuvugwaho gushaka abakinnyi benshi bakomeye, akazicuza nyuma yo kubona abakinnyi yashatse kugura bamaze gukomera,akazatangaza ko yabashatse ariko akanga kurekura amafaranga, kurubu yongeye gutangaza agahinda gakomeye yatewe no kwanga kugura umukinnyi uri gukora akazi gakomeye mu ikipe yamwigaruriye.Uyu ntawundi n’umufaransa N’golo Kante ukinira ikipe ya Chelsea Fc.

Image result for Arsene wenger sad

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Goal.com uyu musaza yabivuze mu magambo ye ati:” Oui, lorsqu’il était en France et aussi à Leicester, lorsqu’il s’agit de transferts, on ne peut pas tout expliquer. C’est comme ça, j’ai vu leur match contre Liverpool et Kanté a eu un très grand impact. Ce n’est pas une coïncidence si, avec lui, ils sont au sommet et que Leicester l’était aussi l’année dernière. Diego Costa et Eden Hazard sont aussi des joueurs complètement différents de la saison dernière.”

Image result for Ngolo Kante

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musaza yagize ati:”Yego, akiri mubufaransa ndetse no muri Leicester, iyo bivuze  ku igura n’igurishwa ry’abakinnyi, ntawavuga ibyifuzo bye byose, nuko bimeze.Nabonye umukino wa Chelsea na Liverpool, uyu mukinnyi ni umuhanga cyane afite byinshi avuze muri Chelsea fc, si uruhurirane, niba Leicester yari iyoboye urutonde umwaka ushize, kuri ubu chelsea ikaba iyoboye, birumvikana ko uyu mukinnyi ari uwagaciro. Diego Costa na Eden Hazard nabo n’abakinnyi bazamuye urwego rwabo cyane.”

Ibi byose uyu musaza yabitangaje ari kwitegura umukino afitanye na Chelsea ku munsi wejo ku isaha ya saa munani n’igice.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Ronaldinho Gauco yasubiye mu ikipe ya Fc Barcelona(impamvu agarutsemo yisome hano)

Umva impamvu Imana ibaho kandi ariyo yagennye imibereho yawe