in

Umutoza w’igihangange watwaye CAF Confederations Cup yandikiye ubuyobozi bwa APR FC asaba gusimbura Adil Mohammed

Umutoza Jean Florent Ibenge Ikwange ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kwandikira ubuyobozi bwa APR FC asaba guhabwa akazi ko kuyibera umutoza mukuru mu gihe kiri imbere.

Uyu mutoza w’imyaka 60 y’amavuko asanzwe atoza ikipe ya Al-Hilal Club (Omdurman) yo mu gihugu cya Sudan, akaba ari umwe mu batoza bafite amateka atazibagirana ku Mugabane w’Afurika.

Amakuru yizewe twamenye ni uko Jean Florent Ibenge Ikwange muri iki cyumweru yandikiye ubuyobozi bwa APR FC kugira ngo imuhe akazi ko kuyitoza, gusa iyi kipe ntabwo ikozwa ibyo kumuha akazi bigendanye n’uko ikiri mu bibazo ifitanye na Mohammed Adil wahoze ayitoza mu myaka itatu ishize.

Jean Florent Ibenge Ikwange yavutse tariki 4 Ukuboza 1961 avukira i Leopoldville muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabaye umukinnyi aho yari myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso yakiniye amakipe atandukanye arimo Tennis Borussia Berlin, Excelsior Roubaix, US Boulogne na ES Wasquehal.

Kuva muri 2008 yatangiye umwuga w’ubutoza aho yanyuze mu makipe arimo ES Wasquehal, SC Douai, Shanghai Shenhua, Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vita Club, RS Berkane na Al-Hilal Club abarizwamo ubu.

Jean-Florent Ikwange Ibengé yatwaye ibikombe bikomeye birimo CHAN ya 2016 ubwo yatozaga Congo, yatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere atoza ikipe ya AS Vita Club, muri 2021-2022 yatwaranye na RS Berkane yo muri Morocco igikombe cya CAF Confederations Cup.

Umutoza Jean Florent Ibenge Ikwange wifuza akazi ko gutoza APR FC

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwandakazi ari mu gahinda kenshi kubera umuhungu we w’imyaka 21 wabaye umusinzi

New York:Barashaka uwo bazahemba arenga miliyoni 170 akazica imbeba zibazengereje