in ,

Umutoza wa Real Madrid ahuye n’ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka ku ikipe yose(soma hano)

Zinedine Zidane during the Champions League match between Real Madrid and Apoel on 13th September 2017 Photo : Martinez / Marca / Icon Sport

Umutoza Zinedine Zidane utorohewe na gato mu mikino ya Champiyona aho amaze iminsi ibiri ya Champiyona anganya imikino ye yose, kurubu nyuma yo gutakaza abakinnyi be b’abayobozi aribo Sergio Ramos, Captain wa mbere wa Real Madrid, akaza kwiyongeraho Cristiano Ronaldo ndetse na Marcelo bari mu bihano kubera amakosa bakoze akabahesha amakarita, siho byagarukiye kuko na Karim Benzema nawe yaje kurwara akaba atazagaragara mu mukino Real Madrid ifitanye na Sociedad, bivuze ko abayobozi bose b’abakinnyi uko ari bane bari hanze y’ikibuga kurubu nundi mukinnyi ukomeye yiyongereye kubakinnyi batazagaragara mu mukino wa Champiyona.Image result for Mateo kovacic injured images

Nkuko tubikesha ikinyamakuru El Mundo Deportivo, umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Real Madrid Mateo Kovacic nawe akaba yiyongereye ku bakinnyi bazamara igihe kitari gito batagaragara bitewe nuko mu mukino wahuje Real Madrid n’ikipe ya Apoel Nicosia, uyu mukinnyi yaje kugira ikibazo cy’imvune yo mu itako bikaba biteganyijwe koo azamara ibyumweru bitandatu hanze y’ikibuga. Umutoza Zidane akaba amaze gutakaza abakinnyi benshi kuburyo byazamubera ikibazo gikomeye ku mukino afite muri weekend n’ikipe ya Real Sociedad.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Young Grace yatunguye abantu batari bake ubwo yashyiraga hanze amafoto ndetse n’amashusho ye arimo guteka ku ziko (yarebe hano)

Nicki Minaj na NAS basomanye bikomeye bateza urujijo ku bari bitabiriye ibirori aba bombi bahuriyemo (video)