in

Umutoza wa Musanze FC yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kuvuga ikipe ikomeye hagati ya Rayon Sports na APR FC

Umutoza wa Musanze FC, Nyandwi Idrissa yavuze ko n’ubwo Rayon Sports yabatsinze ariko igifite ibibazo ku buryo bizayigora gutwara igikombe cya shampiyona, akaba aha amahirwe APR FC.

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 4-1 mu Mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa kabiri, tariki 24 Mutarama 2023.

Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino ibura abakinnyi barimo Willy Onana na Héritier Luvumbu. Ibi ntibyayibujije kwitwara neza no kwegukana intsinzi yari ifitiye umwuma.

Musanze FC yatangiye umukino isatira bikomeye kuko ku munota wa mbere, Rutahizamu wayo Peter Agblevor yabonye uburyo bwiza ariko Umusifuzi Rulisa Patience avuga ko yari yaraririye.

Bidatinze, ku munota wa kabiri Tuyisenge Arafat yateye ishoti rikomeye ariko umupira ujya hejuru y’izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe.

Rayon Sports yatangiye kwibona mu mukino ku munota wa gatanu, aho Ganijuru Elie yahinduye umupira imbere y’izamu, Moussa Camara awurwanira n’Umunyezamu Ntaribi Steven arawufata.

Iyi kipe ntiyagiye kure kuko yagumye hafi aho ikomeza gusatira. Iraguha Hadji yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Camara awucomekera Mitima Isaac, atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere ku munota wa 13.

Bidatinze Camara yongeye kubona uburyo bwiza ateye ishoti umupira ukubita umutambiko w’izamu, ujya hanze.

Musanze FC na yo yanyuzagamo igasatira ishaka igitego cyo kwishyura. Iki gitutu cyagejeje ku munota wa 19 aho Namanda Wafula yahinduye umupira imbere y’izamu, umunyezamu Hakizimana Adolphe ananirwa kuwukuraho usanga Agblevor ashyiramo igitego cyo kwishyura.

Namanda yongeye guha umupira Nduwayo Valeur, atera ishoti rikomeye umunyezamu Hakizimana awushyira muri koruneri. Yatewe neza ariko Mucyo Didier Junior awukuramo.

Umukino wahise usa nk’utuje amakipe akinira hagati mu kibuga, bituma igice cya mbere cyarangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Bitandukanye ni uko yatangiye igice cya mbere, Rayon Sports yatangiranye imbaraga myinshi icya kabiri. Bidatinze ku munota wa 50, Ganijuru Elie yahinduye umupira imbere y’izamu ashaka Camara ariko Nsengiyumva Isaac aritsinda mu gihe yageragezaga kuwukuraho.

Murera yari inyotewe n’intsinzi kuko imikino itatu iheruka yayitakaje, yakomeje kwatsa umuriro kuri Musanze FC.

Iyi kipe yabonye igitego cya gatatu ubwo Ndekwe Félix yateraga coup franc, Mitima agashyiraho umutwe, Ntaribi umupira akawukuramo hanyuma ugasanga Ngendahimana Eric watsinze igitego ku munota wa 55.

Musanze FC yakomeje kotswa igitutu ndetse abakinnyi ba Rayon Sports bayobowe na Ndekwe bakomezaga kugerageza amashoti akomeye ariko Ntaribi akarwana ku ikipe ye.

Iyi kipe yahise ikora impinduka, Nsengiyumva Isaac na Eric Kanza Angua basimburwa na Muhire Anicet na Ben Ocen.

Rayon Sports yakomeje gucurika ikibuga ari na ko Rutahizamu wayo Camara yahushaga uburyo ku mupira yateraga Ntaribi akayishyira muri koruneri.

Iyi koruneri yabonetse ku munota wa 71, yatewe neza na Iraguha Hadji, ayitereka ku mutwe wa Essenu wanyeganyeje inshundura, yinjiza igitego cya kane.

Umukino wagabanyije imbaraga Rayon Sports itangira gusimbuza, n’iminota ine y’inyongera irangira nta gihindutse. Yacyuye amanota atatu nyuma yo kunyagira Musanze FC ibitego 4-1.

Gutsinda uyu mukino, byatumye iyi Kipe y’Ubururu n’Umweru yicara ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 inganya na APR FC ya gatatu na Kiyovu ya kane, mu gihe AS Kigali iyoboye urutonde n’amanota 33.

Ku munsi wa 17 wa Shampiyona, Rayon Sports izaba iri kuri Stade ya Huye aho izasura Mukura VS ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023 mu gihe Musanze FC izaba yakiriye Rutsiro FC kuri Stade Ubworoherane.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo Francis ahangayikishijwe n’umukinnyi ngenderwaho wa Rayon Sports wasubiye inyuma ku buryo bukomeye

Intambara ishobora kuvuga hagati ya Kylie Jenner na Irina Shayk bahuriye mu birori bose bambaye imitwe y’intare ku bitugu byabo.