in

Umutoza wa Mukura Victory Sports yavuze imyato umukinnyi wa APR FC yemeza ko ari uwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda

Umutoza Lotfi Afhamia w’ikipe ya Mukura Victory Sports yatangariye ubuhanga budasanzwe bwa Ishimwe Annicet w’ikipe ya APR FC, akaba yavuze ko ari umuhanga ku buryo bukomeye ndetse ko igihe kizagera akagurwa n’amakipe akomeye ku Mugabane w’i Burayi.

Ibi yabivuze nyuma y’uko APR FC itsinze Mukura VS igitego 1-0, mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki 22 Mutarama 2023, kuri Stade ya Bugesera.

Ikipe y’Ingabo yagiye gukina idaheruka gutsinda iy’ i Huye, kuko yaherukaga kuyikuraho intsinzi ku wa 7 Werurwe 2020, ubwo yayinjizaga ibitego 4-0 mu Karere ka Huye.

Uyu mukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana, ariko ku munota wa cyenda uburyo bw’igitego bwa mbere bwabonetse ku mupira Mugisha Bonheur yacomekeye Bizimana Yannick atera ishoti rikomeye cyane ariko umunyezamu wa Mukura VS, Nicholas Sebwato umupira awushyira muri koruneri.

Umukino wakomeje gukinirwa hagati ku buryo nta gikomeye amakipe yombi yakoraga, gusa ku munota wa 22 APR FC yongeye guha ubutumwa Mukura VS, ku mupira Niyibizi Ramadhan yateye awukaraze ukubita igiti cy’izamu uragaruka.

Mu minota 25 y’umukino, Mukura VS yakinaga ifite gahunda yo kugarira igacungira ku mipira APR FC yabaga itakaje.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gusatira ishaka uko yamenera mu bwugarizi bwa Mukura VS. Niyibizi wari wahushije uburyo bwa mbere, yacomekewe umupira neza na Byiringiro Lague ahindukira neza atsinda igitego cya mbere ku munota wa 35.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Mukura VS igitego 1-0.

Ikipe y’Ingabo yakomereje aho yasoreje igice cya mbere, ku munota wa 47 umunyezamu Sebwato yakuyemo ishoti rikomeye cyane ryatewe na Ishimwe Anicet.

APR FC yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego cya kabiri, ari na ko Mukura VS na yo yirwanaga mu gukiza izamu gusa. Ku munota wa 60, Ishimwe Anicet yahawe umupira na Mugisha Bonheur azamuka yiruka acenga nk’ibisanzwe, ateye ishoti rikubita igiti cy’izamu uvamo.

Mukura VS yakomeje kurushwa bigaragara ndetse ku buryo nta mahirwe afatika yaremye yashoboraga kuyiha igitego.

Mu minota itanu ya nyuma iyi kipe y’i Huye yashyize APR FC ku gitutu kugira ngo irebe ko yakwishyura igitego yatsinzwe ariko biranga.

Umukino warangiye ikipe y’Ingabo itsinze Mukura VS igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan, ihita inafata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hari ikipe imwe rukumbi ikomeye Cristiano Ronaldo atigeze atsinda igitego muri Europe!

Ndi umukobwa wuzuye utuye i Nyamasheke ariko siho mvuka; Yollo The Queen yahishuye ibanga akoresha mu bushabitsi bwe