in ,

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yongeye gushimisha abafana b’iyi kipe

Nyuma y’amagambo atari meza na gato umutoza Jose Mourinho yatangaje akababaza cyane  abafana b’ikipe ya Manchester United nkuko twabibabwiye mu nkuru yacu iheruka http://www.yegob.rw/karabaye-amagambo-jose-mourinho-atangaje-yababaje-buri-mufana-wese-wa-manchester-united/ kuri ubu ibyo yatangaje none byongeye kurema agatima abakunzi b’iyi kipe y’ibigwi.

Image result for jose mourinho in press conference Manchester United

Uyu mugabo nkuko tubikesha igitangazamakuru London Evening Standard, yabyutse yongera kurema agatima abafana b’ikipe atoza.Ikintu cya mbere yatangaje nuko nyuma y’inkundura ya West Ham yatangazaga ko yifuza umukinnyi Anthony Martial, uyu mugabo yatangaje ko atazigera arekura na gato uyu mufaransa ukiri muto, ndetse ko kuri ubu ari umukinnyi uri kwitwara neza, agiye kureba uko yamubonera umwanya uhoraho mu ikipe ye ibanza kugirango amufashe kuzamura urwego rwe. Ikindi uyu mugabo yatangaje nuko abakinnyi Juan Mata na Marcus Rashford kuri ubu nabo agiye kubazamurira urwego nyuma yuko bakomeje kumwigaragariza ubutaretsa, ndetse bari mu bakinnyi azubakiraho ikipe izaza ya Manchester United.

Image result for jose mourinho smiling

Aya magambo y’uyu mugabo akaba yaremye agatima abakunzi b’ikipe ya Manchester United bitewe n’ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko Marcus Rashford na Anthony Martial bashobora kwerekeza mu ikipe ya West Ham ku ntizanyo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho: Iyi ni inkuru y’ibyishimo byinshi mu ikipe ya Liverpool

Breaking news: Umw’atlete Usain Bolt yambuwe umudari wa zahabu wo mu mikino Olympique (Impamvu)