in

Umutoza Mohammed Adil yashyizeho itegeko ko APR FC nitirukana abakozi bayo babiri azayirega muri FIFA ikamwishyura arenga miliyoni 570

Mu mpera z’icyumweru gishize APR FC yohereje Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza bayo, Mupenzi Eto’o mu biganiro n’Umutoza Mohammed Erradi Adil bigamije kumugarura gutoza iyi Kipe y’Ingabo cyangwa gusesa amasezerano mu mahoro.

Mupenzi yafashe rutemikirere yerekeza muri Maroc aho Adil aherereye kuri ubu nyuma yo gusoza ibihano by’ukwezi yahawe ariko ntasubire mu kazi ke.

Tariki 14 Ugushyingo ni bwo Adil yasoje ukwezi kw’ibihano yahawe nyuma yo gushinjwa guteza umwuka mubi muri APR FC no guhindanya isura y’ikipe.

Intumwa ya APR FC yoherejwe kumuganiriza yageze mu Mujyi wa Tangier muri Maroc ku Cyumweru, tariki 20 Ugushyingo 2022, yagerageje inzira zose zatuma bahura ariko uyu mutoza ayibera ibamba.

Amakuru ahari yemeza ko mu minsi ine Mupenzi yamaze i Tangier atigeze abonana na Adil kuko uyu mutoza amufata nk’intandaro y’ibibazo byateje umwuka mubi mu ikipe bikamuviramo guhabwa ibihano byatumye asubira iwabo, uyu mutoza bivugwa ko yifuza ko Mupenzi Eto’o na Manishimwe Djabel bakwiye kwirukanwa kugira ngo abe yayigarukamo.

Akigerayo Mupenzi yahamagaye Adil, undi aryumaho yanga kumwitaba kuri telefoni ye igendanwa.

Byageze aho aca undi muvuno wo kumugeraho binyuze mu kunyura ku nshuti za Adil n’ubundi bamufashije ajya kumureshya ngo yemere gutoza mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu 2019, bifata ubusa.

Mupenzi abonye na byo binaniranye yaje kwifashisha Impuguke mu gutoza abanyezamu Adil yigeze kwifashisha muri APR FC ngo izamure urwego rw’abanyezamu bayo, Hadj Hassan Taieb kugira ngo abe yamumugezaho byoroshye ariko na byo biranga.

Kugeza ku wa Gatatu, Mupenzi yari ataraca iryera uwo yoherejwe kuganiriza bituma ataha atageze ku ntego yahagurukanye, ava i Kigali. Nguko uko ubutumwa bwaruse intumwa, birangira icyari kigambiriwe kitagerwaho.

Mupenzi akimara kubona ko inzira zose zifunze yafashe rutemikirere ku mugoroba wo ku wa Gatatu asubira mu Rwagasabo gukomeza kuhashakira ibindi bisubizo.

Andi yemeza ko nyuma y’uko APR FC ibonye ko umutoza Adil yatsembye kugaruka mu kazi noneho yaba yavuye ku izima ikemera kuganira na we mu buryo bwatuma batandukana mu mahoro hatitabajwe imanza. Ni icyemezo kigamije kwirinda ko iramutse itsinzwe yatanga miliyoni 570 Frw ndetse n’isura yayo ikahangirikira.

Ibi byanatumye Mupenzi adakomereza urugendo rwe ku Mugabane w’u Burayi mu Bubiligi gushaka umunyamategeko nk’uko byari biteganyijwe kuko APR FC itifuza kujya mu manza.

Umuzi w’ikibazo gikururana hagati ya APR FC na Adil watangiye gushibuka ku wa 14 Ugushyingo 2022 ubwo uyu mutoza yahagarikwaga ku kazi. Yashinjwe guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’ikipe.

Uyu mugabo we ashinja kandi APR FC kumuhagarika ikoresheje telefoni ngendanwa, ikamuha ibaruwa nyuma y’iminsi itatu, ibyo avuga ko bidakurikije amategeko.

Akimara guhanwa yahise ataha iwabo muri Maroc, avuga ko ibihano yafatiwe binyuranye n’amategeko. Nyuma yo gusoza ibihano bye, amaze iminsi 10 atarasubira mu kazi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Erling Haaland mu munyenga w’urukundo n’inkumi y’ikimero

Aisha ararikocoye, avuze amagambo akomeye ku ifoto ya Theo Bosebabireba(Videwo)