in ,

Umutoza Jose Mourinho ari mugahinda nyuma yo kubwirwa amagambo akomeye n’umukinnyi yifuzaga cyane

josemourinho-cropped

Ikipe ya Manchester United ni imwe mu makipe ashishikajwe cyane no kugura abakinnyi kugirango izabashe kwitwara neza mu marushanwa yose izitabira ndetse nayo ku mugabane w’uburayi, gusa nyuma yo kugura abakinnyi babiri gusa kuva isoko ryafungura kurubu iracyanashaka abandi ariko inkuru dukesha ikinyamakuru Marca yababaje bikomeye abafana b’iyi kipe ndetse n’umutoza wayo Jose Mourinho.

Byakomeje guhwihwisa ko umunya Pays de Gales Gareth Bale ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ariko amagambo yatangarije ubwe ikinyamakuru Marca aragaragaza ibyiyumviro by’uyu musore wakomejwe kwibasirwa n’imvune za hato na hato.
Yagize ati:”Manchester United ? La vérité est que je ne lis rien là-dessus. Je suis un joueur britannique donc logiquement on m’associe toujours à un retour à la maison durant chaque mercato. C’est arrivé avec Beckham, et avec d’autres anglais qui sont venus en Espagne. Rien de nouveau. Je suis heureux de jouer au Real Madrid, un intérêt est un intérêt mais s’il n’y a rien de concret, pas d’offre, il n’y a pas grand chose à dire.”

Image result for Jose mourinho angry

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:”Manchester United? Ukuri kwibi byose ni uko ntakintu nge njya nsoma mu bitangazamakuru, ndi umukinnyi w’umwongereza bikaba arinayo mpamvu byumvikana ko amakuru yose aba ashaka kunganisha uko nasubira mu rugo buri gihe uko isoko ry’abakinnyi ritangiye. Ibyo byanabaye ku bakinnyi bakomeye nka Beckham n’abandi bakinnye mu gihugu cya Espagne. Nta gitangaje kirimo rero. Ndi umukinnyi wishimiye gukinira ikipe ya Real Madrid, buri nyungu yose aba ari inyungu gusa icyo nzi cyo nuko nta kipe yindi inyifuza. ntakindi narenzaho rero.”

Aya magambo yuyu musore akaba yashatse kumara impungenge zuko nta gahunda nimwe afite yo kuva mu ikipe ya Real Madrid ari nabyo byababaje cyane umutoza Jose Mourinho wakomeje kugaragaza ko amwifuza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ifoto y’umuhanzi Meddy yatangaje abantu benshi ku isi

Ifoto y’ubusambanyi umukobwa w’inshuti magara ya Social Mula yashyize hanze yatumye benshi bumirwa (yirebe hano)