in

Umutoza Haringingo Francis yavuze abakinnyi bane ba Rayon Sports bazamufasha guha isomo rya ruhago mucyeba APR FC

Umutoza Haringingo Francis Christian yemeje ko Heritier Luvumbu Nzinga ari umukinnyi uzafasha byinshi ikipe ya Rayon Sports mu gice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour).

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo ku wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2022, umutoza Haringingo Francis Christian yavuze imyato Heritier Luvumbu Nzinga ndetse anahishura ko Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel na Raphael Osaluwe Olise bari gukira imvune ku buryo mu kwezi kwa Gashyantare bazaba baragarutse gufasha ikipe guhatanira igikombe cya shampiyona.

Yagize ati “Heritier Luvumbu Nzinga ni umukinnyi mukuru kandi twari dukeneye kongeramo kugira ngo duhatanire igikombe, Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel na Osaluwe na bo mu kwezi gutaha bazaba bagarutse ku buryo bazadufasha guhangana n’amakipe akomeye yatugoye mu mikino ibanza “.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yarakunzwe pe! Umubare w’abantu bamaze guca imbere y’umubiri wa Papa Benedict XVI ukomeje gutangaza benshi

Ese ni gute Cristiano Ronaldo azabana n’umugore we mu Barabu kandi batarasezeranye byemewe n’amategeko?