in

Umutoza Haringingo Francis yahishuye umukinnyi azahitamo ko basinyisha hagati ya Youssef Rharb na rutahizamu Jean Marc Makusu wifuza umushahara wa miliyoni 3

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko akazi akora akamenyereye kandi atari ubwa mbere atoje ikipe nkuru bityo ko gutoza n’igitutu bijyana.

Ni nyuma y’uko byavuzwe ko uyu mutoza naramuka yitwaye nabi mu mikino 3 ibanza yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 azahita yirukanwa.

Haringingo nyuma yo kunyagira Musanze FC 4-1 ejo hashize ku Cyumweru mu mukino w’umunsi wa 16 nk’umwe mu mikino yari yatezwe ndetse agahita afata umwanya wa 2, agaruka ku byo kuba ashobora kwirukanwa yavuze ko akazi arimo akora akazi kandi akamenyereye.

Ati “Igitutu n’umutoza birajyana, ni aka kazi dukora, njye nta gitutu nishyiraho, nta gitutu nshyira ku bakinnyi njyewe mpugiye ku mikino, akazi ndimo gukora ndakazi ndakamenyereye si bwo bwa mbere ntoje ikipe nkuru rero icyo gitutu kiri mu bantu ariko nibaza ko kizashira.”

Yakomeje avuga ko bari mu rugamba rwa shampiyona kandi ko n’icyabakomye mu nkokora mbere ari imvune ariko abakinnyi ba yo barimo kugaruka.

Agaruka ku mwanya usigaye wo bagomba kongeramo umukinnyi, Haringingo Francis yavuze ko barimo kureba umukinnyi bakeneye nibamubona ko bazamwongeramo ariko yirinze kuvuga uwo ari we.

Ati “dusigaje umwanya umwe, turimo turashaka umukinnyi nitubona uwo dukeneye tuzamwongeramo tutamubonye tuzagerageza gukina n’abo dufite, hazaza umukinnyi sinavuga ngo ni rutahizamu, dushobora kubona rutahizamu tukamufata, twabona unyura ku ruhande tukamufata dushobora no kubona ukina hagati tukamufata kuko murabizi ko dufite imvune nyinshi, tugiye kwicara n’abaganga turebe icyo gukora bitewe n’abakinnyi bahari ariko ukenewe ni rutahizamu.”

Atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul we yari yatangaje ko iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu ariko bakaba bazamwereka abakunzi b’iyi kipe igihe nyacyo kigeze.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abuzukuru ba shitani barimo guca igikuba mu baturage

Abagabo 4 bakomeje guhabwa urwamenyo nyuma yo kugaragara bari kuririmbira imbwa yagize isabukuru y’amavuko – VIDEWO