in

Umusore yagiye gusaba umugeni bamuca inkwano yatangaje abatari bake

Bimenyerewe ko inkwano nk’ishimwe ry’umuryango wareze umukobwa ishobora kuba amafaranga cyangwa se inka nk’uko mu muco nyarwanda byahoze.Gusa siko byagenze kuri uyu musore wo muri Nigeria wasabwe gutanga inkwano irimo ibiribwa n’amafaranga.

Ikinyamakuru legit kugaragaza ko uyu musore yasabwe gukwa ibitunguru, amateke ,amafranga kugirango yegukane umwari yihebeye.Iyi nkuru yatangaje abatari bake ku mbugankoranyambaga,ubwo umuryango wo muri iki gihugu wasabaga inkwano umusore wifuza kubana n’umukobwa wabo wakoze urutonde rw’ibigize inkwano, hakaba harimo amafaranga ndetse n’ibiribwa bitandukanye.

 

Ifoto igaragaza bimwe mu byo uyu muryango wifuza nk’inkwano, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ku rupapuro uyu muryango wari wanditse ko wifuza imifuka 3 y’umuceri (wo mu mahanga), 3 y’ibishyimbo, 10 y’ibitunguru, amateke, amajerekani 4 y’amavuta yo guteka, Ama-Naira 2,100,000 (5,180,240 Frw) n’ibindi bitandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abana 3 bazi kuririmba bakomeje gukora abatari bake ku mutima (Videwo)

Ibyakwereka ko ushobora kuba ufite uburwayi bwo mu mutwe