in

Umusore w’imyaka 21 aragisha inama nyuma yo gutera inda umugore wa mubyara we wamurihiye ishuri

Umuhungu w’imyaka 21 yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo agishe inama nyuma yo gutera inda umugore wa mubyara we w’imyaka 35 wamufashije akamurihira amashuri.

Ku bwe, mubyara we yagiye mu mahanga umwaka ushize asiga umugore we gusa uyu musore baza kuryamana.

Yagaragaje kandi ko uyu mugabo yishyura amafaranga y’ishuri kandi akaba mu rujijo ku cyo gukora kuko kuri ubu umugore wa mubyara we amutwitiye.

Umuhungu akaba yanditse kuri Facebook, asaba inama:

Ati: “Nyamuneka nkeneye inama. Nateye inda umugore wa mubyara wanjye kandi avuga ko adashobora gukuramo inda.Nabanaga nabo nkabafasha kandi mubyara wanjye arimo kwishyura amafaranga yanjye y’ishuri. Ndimo gukorera dipolome. Mubyara wanjye yagize amahirwe yo gutembera hanze nuko yagiye umwaka ushize asiga umugore we. Gahunda ni ukugirango amusange vuba.Nabuze icyo nkora kuko ndibaza uko bizagenda mubyara wanjye namenya amahano twakoze”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Serumogo Ali ateye utwatsi Rayon sport maze ashimira abafana ba Kiyovu

Rwanda: umumotari yahawe urw’amenyo kubera ibyo yanditse kuri moto ye(AMAFOTO)