in

Umusore wari warongoye yavumbuye ko umugore we amuruta mu ijoro ry’ubukwe

Umusore yagaragaye yivovota ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumenya ku munsi w’ubukwe bwe ko umugore yashakanye amurusha imyaka umubano yose.

Uyu musore wo muri Nigeria yasobanuye ko umugore we akunda kwambara imyambaro imuhisha isura amanywa n’ijoro ndetse akisiga ibirungo ku buryo atigeze abona isura ye isanzwe kugeza ijoro ry’ubukwe bwabo.

Umugabo ubabaye mu mutima yandikiye impuguke mu by’imibanire ukomoka muri Amerika , Shola Adeoye, amusaba kugira inama abagabo kwirinda kurongora umugore ukunda kwisiga ibirungo.

Ku bwe, umugore we yinjiye mu cyumba cyo bararamo nyuma yo kwiyuhagira bwa mbere imbere ye maze atungurwa no kubona mu maso he asa nushaje.

Yavuze; “Dr. Shola, nyamuneka mugire inama abagabo kutarongora umugore uwo ari we wese uhora yisiga ibirungo by’ubwiza. Bagomba kubona isura karemano.

Ni nyuma yubukwe nasanze umugore wanjye andusha imyaka 8. Yinjiye mu cyumba cyo turaramo amaze kwiyuhagira, maze ntungurwa no kubona umuntu ntazi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yarishyuwe ahita ayanywera inzoga n’itabi ayamaze ahita asubira ku mihanda yahozeho, Social Mula yavuze ukuri kose mutamenye kuri Briane

Amashusho ya Junior giti n’umukobwa we yanyuze benshi(Videwo)