Umusore nyuma yo guterwa indobo n’umukobwa, yamujyanye mu rukiko amurega kunanirwa kunoza umubano wabo ndetse n’ihungabana ry’amarangamutima yatewe no kumwanga, ndetse n’izindi ngaruka ku buzima bwe.
Bwana K Kawshigan, yatanze ikirego kimwe arega Mme Nora Tan Shu Mei mu rukiko rw’ibanze ku ndishyi zingana n’amadolari 22,000, kubera ko bivugwa ko yarenze ku masezerano yo kunoza umubano wabo.
Ikirego cya kabiri yagishyikirije Urukiko Rukuru asaba miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika, kubera ihungabana ry’amarangamutima bivugwa ko yagize nyuma yo kumenya ko uyu mukobwa atamufata nk’umukunzi we, ahubwo amufta nk’inshuti gusa.
Nk’uko ikinyamakuru Independent kibitangaza, uyu mugabo yavuze kandi ko ibyo umukobwa yamukoreye byangije “izina rye ryiza”, bigwkurikirwa n’ihungabana, kwiheba ndetse n’izindi ngaruka ku buzima bwe “mu gihe cy’amezi 24.