in

Umusore ni impari! Umukobwa yacapaguye mugenzi we amuhora ko yamutwaye umukunzi

Umukobwa w’imyaka 18 yagejejwe imbere y’urukiko rwa Kira, aho ashinjwa gukubita mugenzi we w’imyaka 15 amuhora umusore.

Uyu mukobwa witwa Queen Kaftah yagejejwe mu rukiko mpanabyaha rwa Kira mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa Kabiri.

Nyirabayazana wa byose ni uwitwa Derrick Lwanga, wakundanaga na Queen Kaftah gusa Queen Kaftah aza kumenya ko uwo musore akundana n’inshuti ye y’imyaka 15.

Kaftah yafunzwe mu cyumweru gishize nyuma yo gufatwa amashusho ari guhohotera uyu mugenzi we ku karubanda,bigakwira hose.

Kaftah yakatiwe gufungwa kugeza kuwa 31 Mutarama ari nabwo azongera kuburana.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gutoneshwa kwa Bwiza byatumye Mico The Best yivumbura nk’umwana

Hamenyekanye amazina y’umusore wambitse impeta Miss Aurore Kayibanda wabenze Gafotozi Egide