in

Umusifuzi yakoze amateka atari yabaho mu mupira w’amaguru

Kuva mu mwaka w’1970 , umukino wabereye kuri sitade ya Estadio da Luz ,ikipe y’abagore ya Benfica yatsindiyemo ibitego 3-0 ikipe ya Sporting  Lisbon ,kuwa gatandatu tariki 21 Mutarama 2023 ,nibwo bwa mbere umusifuzi yatanze ikarita mu kibuga y’umweru.

Kubakuze bareba umupira bazi neza ko amakarita atangwa mu kibuga ari umutuku n’umuhondo gusa , icyakora mu mukino twavuze haruguru ,umusifuzi yatanze ikarita y’umweru mu mukino ,ahita aba umusifuzi wa mbere ubikoze muri ruhago.

Sport Bible dukesha iy’inkuru ivuga ko ari ikarita yaturutse ngo ku mukinnyi wari wavuze mbere y’umukino ko yumva atameze neza ariko akabwirwa kujya mu kibuga ,yageramo abaganga b”ikipe bagatangira kumufasha mu kibuga bamubwira uko agomba kwitwara kandi mu busanzwe ngo bitemewe.

Ubwo umusifuzi yabonaga abo baganga bazenguruka impande y’ikibuga basa nkabari gufasha uwo mukinnyi wumvaga atamerewe neza ngo yahise azamura ikarita y’umweru yo kwereka ubuyobozi bw’ikipe ko ibyo barimo ataribyo bitanemewe, bituma aba umusifuzi wa mbere utanze iyo karita.

REBA HANO UMUSIFUZI ATANGA IKARITA Y’UMWERU

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu Sports igiye gukurwaho amanota 

Moses n’akataraza azakazana i Kigali: Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yaciye amarenga ko ashobora kuzana Mbappe mu Rwanda