Connect with us

urukundo

Umurundi wari umukozi wo mu ndabo z’umuzungukazi byarangiye abaye nyir’urugo ubu bafitanye abana babiri(Biratagaje!)

Published

on

Umurundi wari umukozi wo mu ndabo z’umuzungukazi byarangiye ahindutse umukunzi nyuma yaho aba nyiri urugo. Urukundo rwabo rwaje gukomera barabana ubu bafitanye abana babiri b’abakobwa.

Iby’urukundo rwabo biratangaje

Urukundo bavuga ko uwo rukunze rumusanga kandi nanone ngo rugira ayarwo. Ni kenshi twumva inkuru z’urukundo zitangaje zituma havugwa byinshi. Urugero hari igihe usanga umusore yarihebeye inkumi ifite ubumuga bwo kutabona kandi bagakundana ndetse bakanabana cyangwa se nanone umuntu adafite ubumuga runaka agakunda undi ufite ubumuga kandi ntibibuze urukundo rwabo gukomera cyo kimwe n’uko hari umusore uhitamo gukunda umukecuru wacuze kandi bakabana ndetse bagakora ubukwe.

Byarangiye umuzungukazi amukunze bitavugwa

Uyu munsi twifuje kugaruka ku nkuru y’urukundo y’umuzungukazi wakunze umurundi wamukoreraga mu ndabo [ubusitani] nyuma akaza kuba nyiri urugo ubu bakaba bafitanye abana babiri. Uyu murundi agaruka ku rukundo rwabo rutangaje yavuze uko bahuye.

Yagize ati” Nari mfite imyaka 19 we yari afite 25, twahuriye muri Germany ubu  hashize hafi  imyaka 14. Icyo gihe narihiringaga mfatanya utuzi tubiri hanyuma muri weekend nkakata ubusitani bw’abakire bari batuye Hamburg”. Yakomeje agira ati “Yambonyemo ubushobozi ntizerega ko mfite akajya anzanira umutobe na biscouts igihe nabaga ndi kumukorera mu busitani bwe”.

Ubu bafitanye abana b’abakobwa babiri

Yakomeje avuga ko kubera ukuntu yamwitagaho yanyuzwe no kumukorera maze umuzungukazi nawe akajya amuherekeza buri gihe uko aje kumutunganyiriza mu busitani ndetse akamufasha.

Kubera ukuntu bafatanyaga akazi ngo igihe kimwe cyarageze maze agiye kumuhemba undi arabyanga kuko bisa n’aho ntacyo yari yarakoze ariko undi [umuzungukazi] umuhatira gufata sheki. Ngo yarabimuhatiye ariko umurundi ageze aho atangira kumugendera kure. Nyuma yaho ngo umuzungukazi yamushyize sheki mu mufuka arekeramo intoki barebana akana ko mu jisho amubonamo umugore we w’ahazaza.

src:inyarwanda

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar