in

Umuriro watse hagati mu bayobozi ba Kiyovu Sport kubera Mvukiyehe Juvenal

Bikomeje gukomera cyane mu ikipe ya Kiyovu Sport kubera umutoza Alain Andre Laundet uheruka kwirukanwa na Mvukiyehe Juvenal uyobora iyi kipe.

Ku cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022, ikipe ya Kiyovu Sport yakinnye umukino ukomeye n’ikipe ya Gasogi United, umukino uza kurangira Ikipe ya Gasogi United itsinze Kiyovu Sport ibitego 3-1. Nyuma y’uyu mukino umuyobozi wa Kiyovu Sport Mvukiyehe Juvenal yahise atangaza ko yirukanye uyu mutoza.

Nubwo Juvenal yatangaje aya magambo akomeye ntabwo abantu benshi babyukikanyeho nawe harimo n’abayobozi bafatanyije kuyobora iyi kipe barimo umwungiriza we Wahawe akazina ka General, uyu mugabo mu magambo yatangaje yavuze ko atazi iyirukanwa ry’uyu mutoza kuko Perezida yabikoze wenyine.

Ntabwo byahereye aho abakurikirana umupira w’amaguru bakomeje kugira icyo bavuga kuri iki kintu cyahise gikorwa na Mvukiyehe, gusa Alain Andre Laundet utoza Kiyovu Sport yari amaze iminsi atumvikana n’abamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ari nabyo bicyekwako byateje impagarara muri iyi kipe bivugwako ifite abafana benshi nyuma ya Rayon Sports.

Amakuru YEGOB yamenye kandi yizewe ni uko abandi bayobozi ba Kiyovu sport banze iki kintu Mvukiyehe Juvenal yakoze, bavuga ko badashaka ibibazo uyu mutoza yateza muri Kiyovu Sport abaka amafaranga menshi nk’ibiri kuvugwa muri APR FC kandi iyi kipe ntako yimereye.

Mvukiyehe Juvenal we akababwira ko yahawe ububasha bwo kuyobora Kiyovu Sport uko ashaka ari nabyo byatumye yongera kwemera inshingano yo kongera kuyobora ikipe ya Kiyovu Sport nyuma yo gusezera incuro 2.

Alain Andre Laundet utoza Kiyovu Sport nyuma yo kumva amagambo Mvukiyehe Juvenal yatangaje we avuga ko akeneye ibihumbi 100 by’amadorari kugirango atandukane n’iyi kipe kuko yari asigaje amasezerano kandi we ngo ntakibazo na kimwe afite mu gihe yahawe ayo mafaranga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Rayon Sports yabazwe imvune yari afite ikomeye yababajwe benshi, menya igihe yahawe kugirango agaruke mu kibuga

Kera kabaye umutoza Mohammed Adil yaremye agatima ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kuvuga ko bazamwishyura miliyoni 900