in

Umuraperi Pacson yahaye inama abahanzi nyarwanda itazongera gutuma basaba kawunga

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Ngoga Lwanga Edison wamenyekanye nka Pacson, yahaye inama abahanzi yo gushyiraho agatsinda bazajya bizigamiramo.

Umuraperi wo hambere Pacson wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Anti Virus’, ’Imvune z’Abahanzi’, ’Revolution’ n’izindi, mu kiganiro akora buri munsi kuri Radio 1 yabwiye abahanzi ko bagakwiye gushyiraho itsinda bazajya bizigamiramo bikazafasha wa muntu ushobora guhura n’ikibazo bakamufasha cyangwa haza ibiza nk’ibiheruka kuza birimo COVID bikazajya bihita bibafasha.

Mu myaka mike ishize ubwo COVID yazaga hagaragaye inzara ikomeye mu bahanzi cyane ko umwuga bari basanzwe bakora bitari bikigenda neza, ibitaramo ndetse n’ibindi ntabwo byari bikiba ariko iyo iki kintu kiba kiriho aho gutegereza akawunga ka Leta byari buhite bibafasha.

Uyu muraperi yabihereye k’umuhanzi Kamishi umaze iminsi arimo gukusanya amafaranga yo gushyingura inshuti ye ariko bigakomeza kumugora cyane, iyaba iki kintu Pacson yavuze cyari gisanzwe ho byari buhite bimufasha mu byo arimo gutekereza.

Umuraperi Pacson yatanze inama yo gufasha abahanzi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi babiri ba APR FC ntibakozwa ibyo gutizwa muri Marines FC

Undi munyamakuru atandukanye na Televiziyo yakoreraga kubera impamvu ikomeye