in

Umuraperi AKA yashyinguye umukunzi we witabye Imana nyuma yo kumwambika impeta

Umuraperi AKA ukunzwe cyane muri Afurika y’Epfo yasezeye bwa nyuma ku mukunzi we uherutse kwitaba Imana bivugwa ko yiyahuye.Taliki ya 21 Gashyantare 2021, nibwo AKA w’imyaka 33 yambitse impeta umukunzi we, Nellie Tembe w’imyaka 21 y’amavuko.

Nellie Tembe byatangajweko yashizemo umwuka mugitondo cyo ku Cyumweru.
Uyu mukobwa wari ukiri muto, yahanutse avuye mu igorofa rya 10 ya Hotel Pepperclub i Cape Town.

Biravugwako, Nellie yiyahuye kubera ko ababyeyi be batifuzaga ko yashyingiranwa n’uyu muhanzi uri mubakunzwe muri South Africa.
Aya makuru yuko uyu mukobwa yiyahuye, yanyomoje n’abarimo Se, wavuzeko ntakibazo umuryango wigeze ugirana n’uyu mukobwa kubijyanye n’urukundo rwe.

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, ubwo uyu mukobwa yari agiye gushyingurwa i Durban, hasomwe ibaruwa ya Se, utagaragaye muri uyu muhango.

Moses Se w’uyu mukobwa uri mubaherwe muri Afurika y’epfo yahamijeko afite akababaro karengeje urugero ko kwakirako umukobwa we, yashizemo umwuka

Mu ibaruwa y’ababaro Yagize ati “Mbabajwe nuko ugiye ntagusezeye, kubyakira byananiye,Icyo navuga ni uko kugeza igihe Anele yujuje imyaka 21, nta n’umwe mu bagize umuryango we, umuryango wanjye waba waratumye yiyahura. ”

Ubwo AKA yasezeragaho bwa nyuma umukunzi we

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Twitter yagize ikibazo gikomeye bigira ingaruka no mu Rwanda.

Amakosa ukwiye kugendera kure niba ushaka ko umukunzi wawe mutangiye gukundana mugumana.