in

Umuramyi Gracious Gra3ce yashyize ahagaragara indirimbo ‘Uwo Kwizerwa’ ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu ko Imana idatezuka ku isezerano ryayo

Marie Grace Imanariyo ukoresha amazina y’ubuhanzi “Gracious Gra3ce” yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Uwo Kwizerwa’ ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu ko Imana idatezuka ku isezerano ryayo. Ubusanzwe Gracious Gra3ce akorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za Amerika ayo yagiye gukomereza amashuri ye makuru.

Umuramyi Gracious Gra3ce
Gracious Gra3ce ubusanzwe akorera umuziki we muri leta ya Pennyslavia iherereye ku mugabane wa Amerika aho yagiye gukomereza amashuri ye makuru

Mu kiganiro yagiranye Gracious Gra3ce yagiranye na YEGOB yavuze ko indirimbo ye nshya yayihimbye agendeye ku magambo ya Bibiliya aboneka muri Zaburi :121, yibutsa abantu ko Imana ari yo yonyine ikwiye kwizerwa. Gracious Gra3ce yakomeje agira ati: ‘Kuri ubu mfite indirimbo zigera kuri 40. Nubwo ntarabasha gusohora indirimbo nyinshi, mfite icyifuzo cyo gukomeza kuzijyana mu nzu itunganya umuziki nkazikora zigasohoka zifite ubutumwa bwubaka abazazumva ndetse bukagera ku bantu benshi. Avuga ko kandi intego ye ari uko umuntu uzajya yumva indirimbo ze atazajya yumva umudiho w’indirimbo gusa ahubwo azajya agira ubutumwa asigarana buvuye mu bihangano bye.

Uwo Kwizerwa niyo ndirimbo nshya ya Gracious Gra3ce

Iyi ndirimbo ye nshya (UWO KWIZERWA) yakozwe na producer ISSA Pro mu nzu itunganya umuziki yitwa “DayStar Records”.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO UWO KWIZERWA YA GRACIOUS GRA3CE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

SEKA FEST 2019: Icyumweru cy’umwihariko w’ibitaramo by’abanyarwenya bakomeye bazasetsa abanyarwanda

You (Remix) by Sintex ft. Tom Close